f7sg5ucx0amkiqd.jpg

U Rwanda rugiye gufungura ambasade ya mbere muri Amerika y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rugiye gufungura ambasade muri Brazil izaba ambasade ya mbere y’igihugu ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwaguye ubutumwa bwa diplomasi muri Afurika gusa no mu Burayi bw’i Burasirazuba, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Balkans.

Mbere y’ibikorwa biriho byo gufungura ambasade muri Brazil, Amerika y’Amajyepfo yagaragaraga nk’umugabane u Rwanda rudafitemo ambasade.

f7sg5ucx0amkiqd.jpg

Nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga, umudipolomate w’inararibonye, Olivier Nduhungirehe avuga ko kuba nta ambasade ihari byatewe ahanini n’imibanire micye ishingiye ku mateka hagati y’u Rwanda na Amerika y’Amajyepfo.

Ati: “Impamvu nyamukuru tutari dufite ambasade ni ukubura umubano w’amateka na Amerika y’Amajyepfo. Ambasade zacu nyinshi zahoze mu karere, cyangwa mu Burayi kubera ko twakolonijwe n’ibihugu by’u Burayi. Twagize kandi ambasade mu bihugu bimwe na bimwe bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, n’u Burusiya, ariko ubu, twaguye imiyoboro yacu ya diplomasi kurushaho ”.

Kuba igihugu cya gatanu kinini ku Isi kandi kirata ubukungu bwa kabiri bunini muri Amerika, Brazil ifatwa nk’igihugu waheraho ushaka kubaka no kurushaho kunoza umubano na Amerika y’Amajyepfo.

Nduhungirehe ati: “Brazil ifitanye umubano n’ibihugu byinshi bya Afurika cyane cyane ku butegetsi buriho. Iki gihugu kandi kiri muri BRICS, kigenda kirushaho kuba ingenzi mu bibazo mpuzamahanga, ”

BRICS ni umuryango uhuriweho n’ibihugu bya Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, na Afurika y’Epfo.

Ibihugu bya BRICS bikora nk’umuryango ushaka guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango no kongera igihagararo cyabyo mu bukungu na politiki by’Isi.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwongereye ambasade, rugera mu bihugu birimo Mozambike, Angola, Zimbabwe, Ghana, Guinea, na Nigeria, ndetse na Yorodani, Turkiya, Israel, Pologne, Hongria, Repubulika ya Czech, n’ibindi.

37179.jpg

Ubwo Minisitiri Biruta yasuraga iki gihugu mu Kwakira nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere w’u Rwanda wari ugisuye kuva mu myaka 41 ishize, we na mugenzi we bashyize umukono ku masezerano yerekeye guhererekanya abanyabyaha bakatiwe n’amasezerano y’ubwumvikane ku ikurwaho rya viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate, iza serivisi n’iz’abayobozi.

Soma Izindi Nkuru