Umurwayi wari wibye televiziyo yo mu Bitaro by’Abashinwa bya Naguru kugirango abone uko abyishyura 300,000 by’Amashilingi ya Uganda yari abibereyemo, yatawe muri yombi afungirwa kuri station ya polisi ya Jinja.
Uyu witwa Abdu w’imyaka 28 w’ahitwa Kasubi muri Kireka, yatawe muri yombi nyuma yo gufungura televiziyo yo mu bwoko bwa Samsung ifite pouces 32 agashaka umumotari wa bodaboda ngo amufashe kuva mu ivuriro.
Uyu mu motari wahise afata uyu mujura w’umurwayi yasobanuye ko yamwegereye azanye umugenzi kwa muganga akamubwira ko ashaka ko amutwara muri Kireka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo yasubiye mu bitaro nyuma y’amasegonda macye agarukana televiziyo izinze mu ishuka y’umuhondo arangije yicara kuri moto aramubwira ngo yihute amwizeza kumwishyura 30,000Shs.
Iyi nkuru dukesha Redpepper ikomeza ivuga ko nyuma yo kubona ko uwo yari atwaye ari umujura yahise yigira inama yo kumujyana kuri station ya polisi iri hafi ariko atinya ko yamukeka.
Ubwo yahise amujyana mu gatsiko k’abandi bamotari aratabaza bituma Kimbugwe atabwa muri yombi ahita ajyanwa kuri station ya polisi ya Kireka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


