Buruseli: Umuherwe Abramovich yatsinzwe urubanza yari yarezemo E.U

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, yatsinzwe urubanza yari yatanzemo ubusabe bwo gukurirwaho ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma y’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.

Perezida Vladimir Putin amaze gutegeka Ingabo z’u Burusiya kwinjira muri Ukraine muri Gashyantare 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano abayobozi b’u Burusiya n’abanyemari benshi b’Abarusiya nka Abramovich, mu gihe wafatiriye imitungo y’u Burusiya ibarirwa mu mamiliyari amagana y’amadolari.

Abramovich yari yatanze ikirego arwanya iki cyemezo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Buruseli rwateye utwatsi ikirego cye cy’indishyi, rusobanura uruhare rwe mu isosiyete ikora ibyuma yo mu Burusiya, Evraz, ndetse n’uko ibyuma ari isoko y’amafaranga menshi yinjira muri Guverinoma y’u Burusiya.

Mu cyemezo cyarwo cyagize kiti: “Urukiko Rusange rwanze ikirego cyazanywe na Bwana Abramovich, bityo rushimangira ingamba yafatiwe.”

“Inama (Uburayi) mu by’ukuri ntiyibeshye mu isuzuma ryayo ifata icyemezo cyo gushyira, no kugumisha, izina rya Bwana Abramovich ku rutonde ruvugwa, bitewe n’uruhare yagize muri Evraz Group…. ”

Abramovich, ufite n’ubwenegihugu bwa Israel, yahoze ari nyiri ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza, Chelsea, yabaye umwe mu bacuruzi bakomeye ku Isi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse mu 1991. Forbes ivuga ko umutungo we ufite agaciro ka miliyari 9.2 z’amadolari.

Mu itangazo yashyize ahagaragara mu izina rye, Abramovich yavuze ko yababajwe n’iki cyemezo.

Yavuze ko urukiko rutigeze rusuzuma zimwe mu ngingo zagendeweho n’Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi, nko kwemeza ko Abramovich yungukiye byinshi kuri Guverinoma y’u Burusiya, avuga ko ari ikinyoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *