Urubanza ruregwamo abantu 6 bakurikiranyweho guhindura imyirondoro y’abana ngo bemererwe kwinjira muri Academy ya Bayern Munich kuri uyu wa Kabiri ushize rwasubitswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Mu gihe hategerejwe itariki n’isaha yo kuburaniraho gusa abaregwa bakomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
Nshimiyimana David, Umuyobozi w’Ikipe ya The Winners ikorera imyitozo kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga, ni umwe mu baregwa muri uru rubanza rwari ruteganyijwe ku itariki ya 19 Ukuboza 2023, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aho baburanaga ku ifunga n’ifungurwa.
Abaregwa bose bakurikiranweho ibyaha birimo ibyaha byo Guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha.
Byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.
Hagati y’itariki ya 28 Ugushyingo 2023 n’itariki ya 1 Ukubiza 2023, nibwo hatawe muri yombi aba barimo Nshimiyimana David, Mukandamage Antoinette, wari umutoza w’abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre warushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’ababyeyi 3 b’abana bahinduriwe imyirondoro.
Abitabiriye uru rubanza babwiye umunyamakuru wa Imvaho Nshya ko urukiko rwababwiye ko rutari buburanishe uru rubanza ku mpamvu z’uko umwe mu bafunzwe witwa Mberarivuze Pierre wari umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ko ugomba kumwunganira mu mategeko uturuka i Kigali atabashije kuboneka maze urukiko ruvuga ko ari uburebganzira bwe bwo kunganirwa rurasubikwa.


