Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017, inkuba yakubize umuryango w’abantu 4 mu nkambi y’impunzi za Sudani y’Epfo iherereye muri Bidi-Bidi, agace gaherereye mu karere ka Yumbe muri Uganda bose barapfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi ushinzwe impunzi mu biro bya minisitiri w’Intebe muri Uganda, Solomon Osakan, yavuze ko uyu mugore witwa Jennifer Dusman w’imyaka 26 y’amavuko yapfanye n’abana be 3 bose b’abakobwa bafite imyaka 6-4, bakaba bari impunzi zo mu gihugu cy’abaturanyi cya Sudani y’Epfo.
Polisi ya Uganda yavuze ko aba bakimara gupfa mu masaha ya mugitondo bahise bajyanwa gukorerwa isuzuma ku bitaro by’akarere ka Yumbe.
Umuturanyo w’aba bapfuye, Kenneth Remo yavuze ko inzu aba bantu babagamo yakubiswe n’inkuba igafatwa n’inkongi ndetse bakanagerageza kuzimya ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko babagezeho bamaze gushiramo umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkambi ya Bidi Bidi icumbikiye impunzi zisaaga Ibihumbi 274 zose zaturutse muri Sudani y’Epfo guhera mu myaka yashize zihunga ibibazo birimo n’intambara imaze igihe yibasila Abasivili.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


