Ababyeyi barera ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kabarondo mu karere ka Kayonza barakamba basaba ubuyobozi gukemura ibibazo bimaze igihe bivugwa muri icyo kigo, ushinzwe imhyitwarire (Animatrice) akaba ashyirwa mu majwi mu kuba nyirabayazana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu babyeyi yabwiye Bwiza.com ko bafite impungenge ku burere bw’abana babo biturutse kuri bomboribombori zihora muri icyo kigo, aho usanga ari abanyeshuri ndetse n’abayobozi bashyira mu majwi ushinzwe imyitwarire y’abana b’abakobwa mu kigo ko ari we ubitera dore ko ngo anasuzugura abo bakorana ndetse n’indi myitwarire idahwitse.
Mu kiganiro Perezida wa komite y’ababyeyi, Rutabingwa Orthy yagiranye na bwiza.com yavuze ko ibibazo byose babigagaragaje mu nama zabo ariko hakaba nta gikorwa ngo bikemuke.
Rutabingwa yakomeje avuga ko uyu muyobozi ushinzwe imyitwarire bagiye banamuhindurira inshingano ariko akanga akananirana mu umuyobozi w’ikigo we akora neza gusa hakaba hari impungenge ko ashobora kuzananizwa bikomeje gutya.
Umuyobozi wa es kabarondo, Uwamariya Josette na we yabwiye Bwiza.com ko ibibazo byose biterwa n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abakobwa (Animatrice) ndetse nawe ngo abangamiwe no kudasinzira kubera bomborimbori zihora mu kigo ayobora
Yagize ati “Nanjye mbangamiwe no kutaryama ngo nsinzire kuko buri kanya mba niteze agatendo kagiye kubera mu kigo kuko kuva mu kwezi kwa 8 umwaka ushize nibwo uwari umuyobozi yavuye hano njye nari Dos [ushinzwe amasomo] nahise mfata inshingano zo kumusimbura ku buyobozi nkabifatanya n’inshingano nari mfite, icyo gihe nibwo ibabazo byatangiye kuzamba biturutse kuri animatrice utubahiriza inshingano ze ahubwo ari wa muntu uhora agenda nta ruhushya ntabyutse abana aribyo ashinzwe.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi ubwe yemeza ko animatrice atamwumvira, amusuzugura ndetse akagumura n’abanyeshuri.
Agira ati”Duherutse kubura matera z’abana tumusaba ko yaduha imfunguzo tukazazishaka arazimana maze twiyambaza inzego z’umutekano abona kuzitanga dusanga zari zifungirane, nyuma uyu Animatrice akaza gushuka abanyeshuri ngo bategure imyigaragambyo bakanga kurya ibyo babatekeye.”
Umuyobozi w’ikigo akomeza avuga ko ibyo bibazo byose bishingiye kuri Animatrice byamenyeshejwe akarere.
Mu gushaka kuganira na Mutegarugori Christine, uvugwa kuba nyirabayazana w’ibibazo biri muri iki kigo, Umuyobozi w’ikigo yagize ati”Ntabwo namenya aho ari kuko ntabwo nkishaka kumugenzura akora uko ashaka nirinda kumenya ibye kugirango bitazamo ibindi.”
Ku munsi ukurikiyeho umunyamakuru wa Bwiza.com yagerageje guhamagara uyu Mutegarugori Christine, ku murongo wa Telefphone
agira ati”njye nta makuru mfite” ahita akupa Telefone ariko ntiyarambirwa ahubwo agerageza gushakisha uburyo bavugana ku bw’amahirwe aza kongera kumufatisha.
Uyu Christine yagize ati”Niba hari ibyo bakubwiye nuko aribo waje ushaka noneho byaba byiza ugarutse twese duhari nk’abayobozi ,njye ntabwo ndi animatrice ubonetse wese uvuga ibibonetse byose ubwo nta na kimwe njye wanyandikaho kuko nta nakimwe tuziranyeho genda wandike ibyo umuyobozi yakubwiye ku kigo cye wikwirirwa wigora”
Umuyobozi wa REB mu ntara y’iburasirazuba, Ndayambaje Jonhson atangaza ko akarere ka Kayonza katabamenyesheje ibibazo biri muri ES Kabarondo uyu muyobozi avuga ko bagiye kubikurikirana.
Agira ati “Ibyo ntabwo akarere kabitumenyesheje ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana kandi ubusanzwe iyo tumenye ahari ibibazo turabikurikirana kuko nta bwo ireme ry’uburezi ryagerwaho mu gihe hari abakoresha inyungu za bo mu kwangiza ireme ry’uburezi ku nyungu zabo, kuko n’ibindi bibazo byabaye mu burezi muri Kayonza namazeyo icyumweru cyose mbikurikirana dufatanyije na polisi ndetse ibyo nabyo ubwo tubimenye turabikurikirana”
Ku rundu ruhande, umuyobozi w’ikigo avuga ko ku itariki ya 26 Mata yandikiye ubuyobozi w’akarere amusaba gukemura ikibazo cy’umukozi ushinzwe imyitwarire y’abakobwa ibaruwa bwiza yanabonye kopi yayo.
Ku itariki ya 2 Werurwe, ubuyobozi bw’akarere bwandikiye Animatrice asabwa ibisobanuro mu gihe Inama y’ababyeyi yo kuwa 16 Ukwakira 2016 yo yari yagaragaje imyitwarire ya animatrice asabwa ibisobanuro ndetse bikaba biri no mu myanzuro y’inama nay o Bwiza.com ifitiye kopi.
Inama y’ubuyobozi bw’ishuri yateranye kuwa 11 Gashyantare 2017, na yo yagaragaje ko ibibazo biterwa na animatrice na ho inama y’abarimu yo kuwa 30 Mutarama 2017 na yo yagaragaje ko hari ibibazo biterwa n’animatrice nkuko bigaragazwa mu myanzuro y’inama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu karere ka kayonza havuzwe uruhuri rw’ibibazo mu bijyanye n’uburezi, aho hagiye havugwa uburiganya mu gushyira abarimu mu myanya ndetse na bamwe mu bayobozi bashinzwe uburezi baza gufungwa muri werurwe 2017 bafungurwa by’agateganyo kugeza ubu bikaba bivugwa ko umwe muri bo yataye akazi agatoroka ubutabera.
Abarimu baherutse kubwira Bwiza.com ko abayobozi b’amashuri bakoresheje amarangamutima mu kwimura abarimu [mutation]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin@Bwiza.com


