Abanyecongo babaye nka ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyecongo baturiye umupaka w’u Rwanda ngo basigaye birirwa bakora ibikorwa byabo iwabo bwakwira bakaza kurara mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke bivugwa muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo bakora bihuje n’imvugo u Rwanda rukomora ku bakurambere barwo ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.
Abakunze kurara mu Rwanda ni abatuye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nibo birirwa bakora iwabo ibikorwa by’ubucuruzi nijoro bakarara mu Rwanda, mu karere ka Rubavu nkuko ikinyamakuru Libre Belgique kibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ako karere ngo uhasanga abantu benshi bakora muri Congo ariko bagataha I Rubavu , kubera ko I Goma atari ahantu ho gutuza imiryango yabo ngo bumve itekanye, kubera ibyo bibazo by’umutekano muke. Imiryango iri hagati y’ibihumbi 7 n’umunani ngo ni uko ibayeho. Kubera ikibazo cy’amoko kigaragara muri icyo gihugu ngo usanga abo mu bwoko bw’Abatutsi aribo bakunze kubigenza gutyo.
Umwe mu baturage bo muri Kivu waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko abenshi mu bavuye muri iyo Ntara ya Kivu batuye i Rubavu nyuma y’iruka ry ‘ikirunga cya Nyiragongo mu mwaka w’2002, bakaba bahari bategereje ko bagaruka amahoro.
Yavuze ko abo mu miryango ikize i Goma ngo usanga bakunze kwibera I Rubavu, abo baturage basaga miliyoni 2 ngo usanga igice cyabo gisaga ibihumbi 200 bituriye I Rubavu aho bategereje ko iwabo hazongera kuboneka amahoro n’umutekano. Ibindi bibazo bikunze kugaragara iwabo ni ibyo kubura amazi meza n’amashanyarazi kubera ko bihoro bikupwa.
Inzu bakodesha mu Rwanda ngo usanga ziba ziri mu rwego rw’inzu nziza kandi zidahenze, zikikijwe n’ubusitani, ndetse banitegeye amazi y’ikiyaga cya Kivu. Iki kinyamakuru kigereranya agaciro k’iyo nzu n’amafaranga umunyeshuri w’I Buruseli mu Bubiligi akodesha icyumba kimwe abamo.
Abaturuka i Goma nabo ngo usanga bakodesha inzu zabo amafaranga menshi, bakaza kwibera mu Rwanda, bakwishyurwa ukwezi gushize bakagira ayo basagura kandi I Rubavu babaye mu nzu zigezweho, bituma amafaranga basaguye abatunga.
Ku bijyanye n’umutekano urambye uri mu Rwanda no mu rwego rw’ubukungu n’imari, usanga bava iwabo bakaza kubitsa muri banki zo mu Rwanda kuko ariho baba bizeye umutekano w’amafaranga yabo.
Umwe ati « Umutekano wa za banki mu Rwanda umeze neza, uyu munsi banki n’ibigo by’imari iciriritse bikora nabi i Goma, ibyo bituma abatuye mu mujyi wa Goma bagana ku bwinshi i Gisenyi.”
Abanyecongo batura i Rubavu kandi ngo usanga bahendukirwa n’ibicuruzwa basanga mu Rwanda kuko ubusanzwe abatuye i Rubavu aribo babijyana kubicururuza I Goma, ibyo ni inka, ihene, inkoko n’inyanya.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *