Icyamamare muri film za Fast & Furious, Vin Diesel, arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari assistant w’umukinnyi wa film w’Umunyamerika, Vin Diesel, arashinja uyu muhanzi wamamaye muri Fast & Furious, kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina ubwo bari barimo gufata amashusho ya Fast Five mu 2010.

Umwunganizi w’uyu mukinnyi wa film, amazina ye nyakuri, Mark Sinclair, yavuze ko umukiriya we “ahakana iki kirego cyose uko cyakabaye”.

Asta Jonasson avuga mu kirego cye ko Vin Diesel yamwegetse ku rukuta arangije amwikinishirizaho.

Uyu kandi mu kirego cye yashyizemo ko yirukanwe binyuranyije n’amategeko avuga ko ikigo cya Diesel cyamwirukanye nyuma y’amasaha macye y’iryo hohoterwa avuga yakorewe.

Ikirego cya Jonasson cyatanzwe i Los Angeles ku wa Kane, kivuga ko ihohoterwa yakorewe ryabereye muri hotel ya St Regis ya Atlanta.

Avuga ko Sinclair w’imyaka 56 yamurushije imbaraga mu cyumba cye cya hotel kandi ko “yirengagije ibyo Jonasson yavugaga ko atabishaka” ubwo yamufata.

Iki kirego kivuga ko nyuma yo “kuvuza induru yiruka yerekeza mu bwiherero buri hafi”, uyu mukinnyi wa filime “yamwegetse ku rukuta n’umubiri we” maze yikinishiriza imbere ye.

“Amasaha make” nyuma y’ibyabaye, iki kirego kivuga ko uwahohotewe yavuganye na mushiki w’uyu mukinnyi witwa Samantha Vincent, uyobora isosiyete ye itunganya film, One Race Films, maze ahita yirukanwa.

Ararega kandi mushiki w’umukinnyi hamwe na sosiyete ye itunganya film.

Samantha Vincent ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.

Ikirego kiragira kiti: “Byagaragaraga ko yirukanwe kubera ko atari agifite akamaro – Vin Diesel yari yamukoresheje kugira ngo asohoze irari rye ry’igitsina.”

“Madamu Jonasson yumvaga adafite kirengera, icyubahiro cye cyarangijwe, kandi yibaza ku buhanga bwe ndetse niba umwuga we uzamusaba gucuruza umubiri we kugira ngo atere imbere.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *