RDC: Tshisekedi yaje imbere mu bagize amajwi menshi mu batoreye hanze y’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo Yigenga y’Amatora mi Repubulika ya Demokaras ya CongoCeni yasohoye amajwi y’Abanyekongo muri diaspora: Afurika y’Epfo, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada na Amerika, aho bigaagara ko Perezida Tshisekedi aza imbere mu majwi y’abatoye.

Dore amajwi yabonye muri Diaspora

Afurika y’Epfo: 81%, u Bubiligi: 75% Canada :72% ; Amerika: 78% u Bufaransa: 85%
Kuri uyu wa gatanu, gahunda y’amatora yakomereje mu bigo bimwe na bimwe by’itora hirya no hino muri DRC, cyane cyane ahantu hatabaye amatora ku wa Gatatu, umunsi wari uteganijwe.

CENI yishimiye uko amatora yitabiriwe, inatangaza ko ku wa Kane hafunguwe nibura 97% by’ibiro by’itora.

Ariko, ubutumwa bumwe na bumwe bw’indorerezi zakurikiranye amatora bwashyize ahagaragara ko imbe y’abatoye iri hasi kubera ibibazo bitandukanye byagaragaye.

Ni raporo Didi Manara wungirije umuyobozi wa CENI asobanura ko “zahutiweho, ndetse zakozwe hagendewe ku marangamutima”.

Yakomeje avuga ko gukusanya ibyavuye mu matora byatangiye mu ntara nyinshi, kandi ku wa Gatanu, amabahasha arimo ibisubizo azatangira koherezwa i Kinshasa.

CENI yizeye ko ibisubizo bizatangazwa buhoro buhoro uhereye kuri uyu wa Gatanu, hagamijwe kumenya izina ry’uwatsinze mbere y’uko umwaka urangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *