Rwamagana: Imodoka yataye umuhanda igonga umugenzi ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yataye umuhanda igonga umugenzi wagendaga n’amaguru ahita yitaba Imana ndetse igonga inzu y’umuturage.
Ahagana mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri na 45 nibwo iyi mpanuka ibaye, ikaba yabareye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ababonye iyo mpanuka babwiye Bwiza.com ko iyo modoka yari ifite umuvuduko ukabije, aho uwitwa Niyitanga Jean de Dieu, umwe mu babonye iyi mpanuka iba yagize ati’’twari tuvuye i Sovu imodoka iducaho yihuta cyane maze igeze imbere yacu ita umukono yari irimo natwe ariwo twarimo kuko yazamukaga ijya mu mujyi uwo muntu wapfuye we yagerageje kuyihunga ariko iramukurikirana iramugonga irenga ikiraro irakomeza ijya hakurya y’umuhanda igonga inzu.’’
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko uwo muntu yahise apfa.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe Jean Bosco na we yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe gusa.
Yagize ati ’’nibyo koko imodoka RAC 0124 R yavaga i Rubona yerekeza mu mujyi wa Rwamagana yakoze impanuka maze umuntu umwe tutarabasha kumenya amazina ye arapfa, umurambo wajyanwe mu bitaro bya Rwamagana.’’
IP akomeza agira inama abashoferi yo kwirinda umuvuduko akanemeza ko impanuka zibera muri uwo muhanda Rwamagana ugana i Zaza ahanini ziterwa n’umuvuduko ukabije.
Yasabye kandi abakoresha uriya muhanda kwirinda kugenda nabi kuko hari abo usanga bagenda hagati mu muhanda ariko abashoferi by’umwihariko bakaba bagomba kwirinda umuvuduko kuko impanuka zibera muri uriya muhanda ziterwa n’abashoferi bafite umuvuduko kuko nta byumweru 3 bishije indi modoka irenze umuhanda uretse ko yo nta muntu yahitanye.
Impanuka iheruka na yo yabereye muri hafi y’igishanga cya Cyaruhogo.
Aka gace kabereyemo impanuka ni kamwe mu duce dutuwe cyane ku buryo uyu muhanda ari umuhanda ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi bitwara abagenzi ndetse n’byikoreye imizigo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo ari umuhanda utarimo kaburimbo bamwe basanga hakwiye gushyirwamo ibyapa bisanzwe bishyirwa mu mihanda minini ya kaburimbo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *