Ubwato bw’igisirikare cya Cameroun kuri iki Cyumweru bwarohamye ahitwa Debunsha, burimo abantu 37 barimo abasirikare bo mu mutwe ushinzwe gutabara byihuse (Brigade d’intervention rapide (BIR). Abantu batatu nibo kugeza ubu byemezwa ko babashije kurokoka.
Ubu bwato bwari butwaye ibikoresho bwiswe “Mundemba” bwari buri kwerekeza ahitwa Bakassi burimo abantu 37 harimo n’ababukoramo, bwarohamye mu Nyanja kuri iki Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri ku isaha yo muri iki gihugu cya cameroun nk’uko byatangajwe mu itangazo rya minisiteri y’ingabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashinzwe ubutabazi baturutse mu gisirikare cyo mu mazi no mu kirere bahise bajya aho ubwato bwarohamye, abasirikare batatu bararokorwa, ariko ubwato ngo bukaba bwibiye cyane bugera mu ndiba nk’uko iryo tangazo rivuga.

Iryo tangazo nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga, ntiryavuze icyaba cyateje iyi mpanuka, ariko amakuru y’ibanze avuga ko ari inyanja yagize itya igahungabana mu buryo butunguranye. Abashinzwe iperereza bakaba batangiye gushakisha ngo bagaragaze umucyo kuri iyi mpanuka.
Uyu mutwe w’ingabo zishinzwe gutabara byihuse wo mu gisirikare cya cameroun (BIR) ngo umaze igihe woherezwa imbere mu kurwanya abarwanyi ba Boko haram mu majyaruguru ya cameroun. Uyu mutwe ukaba unashinzwe kurwanya ba rushimusi bo mu mazi ya Cameroun.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


