Mu karere ka Bugesera, mu ntara yâUburasirazuba bwâu Rwanda hari itsinda ryâAbasore nâInkumi bishyize hamwe batangiza ibikorwa bigamije ubuvugizi no gukuraho imbogamizi zituma amazi akomeje kuba ikibazo muri kariya karere byâumwihariko bikagira ingaruka nyinshi ku bagore nâAbakobwa.
Abo basore nâInkumi bavuga ko ibura ryâamazi meza rigira ingaruka ku bantu bose ariko byagera ku bagore nâabakobwa bikarushaho kuko ari bo imiterere nâibikorwa byabo bisaba amazi menshi kandi ya buri gihe. Bagashimangira ko ubwo busumbane ku gukenera amazi buri mu bishobora gutuma abantu bamwe batabona kimwe ibijyanye no kuba amazi akenewe cyane.
Iryo tsinda ryâurwo rubyiruko ryitwa âRwanda Young Water Professionalsâ (RYWP) basobanura ko âUmugore ari we akenshi wisanga arebwa nâimirimo yo mu rugo irimo nâikeneye gukoreshwa amazi nko guteka, gukoropa, kumesa, koza abana no gutegurira abagabo babo amazi yo koga, gutegura amazi yo kunywa.â ibyo byose bikaba ari ibintu benshi mu bagabo batajya bamenya igihe byakorewe akaba ari nayo mpamvu bo batajya bahangayikishwa cyane no kubura kwâamazi.
Mu gukemura iki kibazo uru rubyiruko rufatanyije nâAkarere ka Bugesera bahisemo guhugura abaturage kuri WASH (Water, Sanitation and Hygiene). Ni gahunda igamije kongera imyumvire yâabaturage ku bijyanye nâamazi, isuku nâisukura ndetse no kubigisha kwikorera ubuvugizi kugira ngo ubwabo bajye bafata iya mbere mu kugaragaza imbogamizi batezwa no kutagira amazi ndetse no kuzishakira ibisubizo aho bishoboka.
Nishimwe Litta, ni impuguke muri iyi gahunda ya WASH, asobanura impamvu abagore ari bo bakeneye amazi cyane yagize ati âUmugabo arabyuka akajya gupagasa, umugore niwe usigara mu rugo amenya ngo ndateka abana barye kandi boge. Batekesha amazi, bakoga amazi. Umugore niwe ubitekerezaho cyane kuko akenshi usanga umugabo aza akuramo imyenda ahereza umugore ati ejo nzabona indi myenda yo kwambara, umugore niwe uzatekereza kuri icyo kibazo cyâamazi kandi ntazatekereza ko umugabo we ari we uzajya kumuzanira amazi.â
Ndayisabye Viateur ushinzwe Isuku nâIsukura mu karere ka bugezera avuga ko âIyo bigeze mu karere ka Bugesera, buriya twabayeho igihe kinini ari akarere kadafite amazi kandi birumvikana ko nyine iyo hari ibibazo byâamazi hahita hazamo nâibibazo byâisuku nâisukura kuko ntiwagera ku isuku mu buryo bunoze udafite amazi. Hamwe nâabafatanyabikorwa barimo na Water Aid rero dufite gahunda yâuko buri muturage yagera ku mazi meza kandi atarenze metero zabugenwe, ni gahunda itoroshye ariko ishoboka turebeye no ku bipimo byâaho tuvuye.â

Akarere ka Bugesera kuri ubu kakaba kemeza ko kageze ku kigero cya 82% mu kwegereza abaturage amazi, ibi bikaba ngo byaragezweho mu gihe cyâimyaka itarenze itatu bavuye kuri 60%. Ibi bipimo bifatwa harebewe ku kuba abaturage mu mujyi bashobora kubona amazi meza badakoze urugendo rurenze metero 200 ndetse na 500 mu cyaro.


