RDF yasubije Perezida Tshisekedi

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye guhangana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gihe zaba zishoje intambara ku Rwanda. Brig Gen Rwivanga yakomozaga ku biheruka gutangazwa na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavuze ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. Tshisekedi yabitangaje ubwo yari ahitwa nka […]

Biravugwa ko Mani Martin yugarijwe n’ubukene butuma adasohora ibihangano bishya

Umuhanzi Maniraruta Martin wamenyekanye nka Mani Martin, biravugwa ko ubukene bumumereye nabi ku buryo ngo yaba yarabuze ubushobozi bwo gusohora ibihangano bishya. Mu kwezi k’Ukuboza 2022, nibwo uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo ye aheruka yise ‘Nomade’.Bisobanuye ko amaze umwaka nta kindi gihangano asohoye ari nayo ntandaro y’ibikomeje kuvugwa ko yaba yarabuze ubushobozi. Ikindi wavuga […]

Uburusiya bwemeje ko ubwato bwayo bw’intambara bwangirikiye mu gitero cya Ukraine

Ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwangirikiye mu gitero cy’intambara cya Ukraine ubwo bwari bugeze mu kiyaga cy’umukara. Ni igitero cy’indege cyabereye ahitwa Feodosiya mu gitondo uyu wa kabiri mu karere ka CrimĂ©e/Crimea gasanzwe karigaruriwe n’Uburusiya.Minisiteri y’Umutekano y’Uburusiya ivuga ko ubu bwato bw’intambara bunini Novocherkassk bwatewe n’indege ya Ukraine yari yikoreye ibisasu bya misire ziremereye cyane. Ni mu […]

Uganda:Inyeshyamba za ADF zongeye gutera agace ka Kamwenge zica batatu

Abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bagabye igitero gishya mu karere ka Kamwenge, mu burengerazuba bwa Uganda, gihitana byibuze abantu batatu.Ni nyuma y’uko hashize igihe gito hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu 10. Ni igitero cyabaye mu ijoro rya Noheri mu mudugudu wa Nyabitutsi mu gace ka Businge, mu ntara ya Kamwenge muri Uganda.Uwitwa Isaiah Kanyamahane […]

Kinshasa: Umunyapolitiki Franck Diongo yahamagajwe n’ubushinjacyaha

Franck Diongo, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ushyigikiye Moise Katumbi muri aya matora aheruka, kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ukuboza, yahamagajwe n’ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa ngo ahatwe ibibazo ku byaha akurikiranweho. “Nananirwa kubikora (kwitaba), azabihatirwa nk’uko biteganywa n’amategeko,” ibi ni ibikubiye mu butumwa bumuhamagaza bwo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Ukuboza […]

‘Thanatophobia’ Indwara yo gutinya gupfa n’uburyo twayirinda

Thanatophobia ni indwara umuntu ashobora kugira aho atinya cyane gupfa, cyangwa se agahangayikishwa cyane no kumva ko azapfa igihe runaka. Akenshi umuntu aba atewe ubwoba n’urupfu rwe, gusa bishobora no kugera ku guterwa ubwoba no kuba wabura undi muntu ukunda cyane. Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko zishobora gufasha umuntu ufite ubu burwayi. Iyi ndwara ya […]

Bugesera: RYWP yahagurukijwe no gufasha abagore kubona amazi – VIDEO

Ndayisabye Viateur ushinzwe Isuku n'Isukura muri Bugesera

Mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda hari itsinda ry’Abasore n’Inkumi bishyize hamwe batangiza ibikorwa bigamije ubuvugizi no gukuraho imbogamizi zituma amazi akomeje kuba ikibazo muri kariya karere by’umwihariko bikagira ingaruka nyinshi ku bagore n’Abakobwa. Abo basore n’Inkumi bavuga ko ibura ry’amazi meza rigira ingaruka ku bantu bose ariko byagera ku bagore n’abakobwa […]

RDC:Kiliziya Gatolika irashinja CENI guteza akavuyo mu matora nayo ikitakana abaturage

Mu misa ya Noheri, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo yababajwe n’imvururu zikomeye zabaye mu matora rusange yo ku ya 20 Ukuboza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Ibi yabigarutseho agaragaza ko komisiyo y’amatora yagize uburangare ikanateza akajagari mu migendekere y’amatora.Yavuze ko kiliziya gatolika ubwayo yababajwe n’abantu bagiye bahohoterwa harimo n’umugore wagaragaye akubitwa kuko […]

Ukraine irigamba gusenya ubwato bw’u Burusiya bwari bwikoreye za drones

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zagabye igitero ku bwato bwa gisirikare bw’u Burusiya ku birindiro biri mu karere ka Crimea kigaruriwe n’u Burusiya, Kyiv ivuga ko bwari butwaje drones zo gukoresha mu ntambara ya Moscou. Kuri uyu wa Kabiri, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko Novocherkassk, ubwato bunini bugwaho indege […]

Rwezamenyo: Kuri Noheli habonetse umurambo w’umusore umanitse mu giti

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Ukuboza 2023, mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye hagendewe ku butumwa bwasanzwe muri telephone ye. Umurambo we wasanzwe umanitse mu giti mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rwezamenyo II mu Murenge wa Rwezamenyo, telephone ye ikaba yasanzwemo ubutumwa yari yanditse […]

The Ben yasobanuye icyatumye indirimbo ‘Ni Forever’ isibwa kuri YouTube

Umuhanzi Mugisha BĂ©njamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yasobanuye ko indirimbo ‘Ni Forever’ yaherukaga gushyira hanze yasibwe kuri YouTube nyuma yo kugirana ibibazo n’abafashe amashusho yabo, gusa avuga ko ikipe ye iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo urubuga rwa YouTube […]

RDC:ADF yarishije nabi Noheli abaturiye mu gace ka Beni

Abantu batanu (5) bapfuye nyuma y’igitero cy’inyeshyamba z’ingabo zishyize hamwe za ADF mu gace ka Mayimoya mu mutwe wa Bambuba Kisiki, mu ifasi ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru). Abagabye igitero bishe abaturage muri icyo kigo, mu ijoro ryo ku cyumweru kugeza ku wa mbere, 25 Ukuboza 2023.Ibi byatangajwe na sosiyete sivile, aho yavuze ko ADF yitwikiriye […]

Isi irimo irareka ngo ibyabaye Srebrenica no mu Rwanda bibe muri Gaza – Francesca Albanese

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza, Francesca Albanese, impuguke yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo bya Palestine, yatangaje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bidatandukanye cyane n’ubwicanyi buheruka mu bindi bice by’Isi nka Srebrenica n’u Rwanda. “Ntabwo bitandukanye cyane n’ubundi bwicanyi bwakorewe abaturage urebye neza. Jenoside ni inzira, ntabwo ari igikorwa kimwe. Igomba gukumirwa ariko […]

Ishyaka rya Katumbi ryemeje ko yatorewe kuyobora RDC

Ishyaka Ensemble Pour la RĂ©publique ry’umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi Chapwe, ryemeje ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize. Byatangajwe na Christian Mwamba uhagarariye Katumbi mu ntara ya Haut-Katanga, ubwo yari i Lubumbashi. Yavuze ko Katumbi ari we watsinze amatora, ariko “kubera kutita ku nshingano, Perezida wa CENI (Komisiyo y’amatora muri RDC) arashaka […]

Nigeria: Ibitero mu midugudu itandukanye byahoitanye byibuze abantu 160

Umubare w’abantu mu bitero byo mu mpera z’icyumweru muri Leta ya Plateau muri Nigeria wakomeje kwiyongera. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Ukuboza, abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi ntara rwagati mu gihugu bavuze ko byibuze hapfuye abantu 160, bazize ibitero byakorewe mu turere dutatu: Mangu, Bokkos na Barkin-Ladi. Ubugizi bwa nabi […]

Kayonza: Yafashwe amaze gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174. Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri, akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo. […]

‘Ni Forever’ The Ben yaririmbiye umugore we yasibwe kuri YouTube

Urubuga rwa YouTube rwamaze gusiba indirimbo ‘Ni Forever’ y’umuhanzi Mugisha BĂ©njamin ‘The Ben’, nyuma y’iminsi mike ayishyize kuri ruriya rubuga. Mu cyumweru gishize ni bwo The Ben yari yasohoye iyi ndirimbo yaririmbiye umugore we, Uwicyeza Pamella; mbere gato y’uko aba bombi bakora ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize. YouTube yasobanuye ko yasibye iriya ndirimbo nyuma […]

Iran yateguje Israel kuzishyura urupfu rwa Jenerali wayo yivuganye

Iran yateguje Israel ko igomba kwishyura urupfu rwa Seyyed Razi Mousavi, nyuma y’uko uyu Jenerali w’inararibonye yiciwe mu bitero bikekwa ko byagabwe n’Ingabo za Israel. Ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo uyu Jenerali wari usanzwe ari umujyanama mu gisirikare cya Iran yiciwe i Damascus muri Syria. Israel imaze igihe kirekire igaba ibitero […]

Abanywa inzoga nyinshi baragabanutse abazinywa muri rusange bariyongera

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%, ariko nubwo kunywa mu rugero ari byo bigirwaho inama, na nkeya ubwazo ngo zigira ingaruka ku buzima. Ubushakashatsi bugaragaza ko abanywi nyinshi bagabanutse ariko abazinywa muri rusange bakaba bariyongereye. Ibi byagarutsweho na Julien Mahoro Niyingabira ukuriye ishami ry’imenyekanishamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe […]