The Ben yasobanuye icyatumye indirimbo ‘Ni Forever’ isibwa kuri YouTube

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘The Ben’, yasobanuye ko indirimbo ‘Ni Forever’ yaherukaga gushyira hanze yasibwe kuri YouTube nyuma yo kugirana ibibazo n’abafashe amashusho yabo, gusa avuga ko ikipe ye iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo urubuga rwa YouTube rwatangaje ko rwamaze gusiba iriya ndirimbo The Ben yaririmbiye umugore we, Uwicyeza Pamella.

YouTube yasobanuye ko yasibye iriya ndirimbo nyuma yo kubisabwa n’ikigo cyitwa Drone Skyline Ltd.

Iki kigo gishinja The Ben gukoresha iriya ndirimbo nta burenganzira cyabimuhereye (Copyright).

The Ben mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko ku ikubitiro yumvaga yamaze kugirana ubwumvikane na kiriya kiriya kigo cyafashe amashusho y’iriya ndirimbo; gusa biza kurangira bagiranye amakimbirane yatumye Ni Forever isibwa kuri YouTube.

Ati: “Indirimbo yacu ‘Ni Forever’ duheruka gusohora yahuye n’inzitizi zitari zitezwe. Ku ikubitiro twibwiraga ko twageze ku bwumvikane busesuye na nyiri drone yaduhaye ariya mashusho y’umwihariko, birangira tubizeye. Gusa twaje kugirana ubwumvikane buke ndetse twiteguye kuba twamenya byinshi kuri iki kibazo kugira ngo gikemuke.”

The Ben yunzemo ko ikipe ye iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke, mbere yo kwizeza abakunzi be ko “videwo mwakunze iri bugaruke kuri YouTube mu gihe cya vuba.”

Ni Forever yasibwe mu gihe yaherukaga kwesa umuhigo wo kuba indirimbo Nyarwanda ya gatatu yarebwe kuri YouTube n’ababarirwa muri miliyoni mu gihe gito.

Ni nyuma ya ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platnumz cyo kimwe na ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we Mimi Mehfira.

Mu gihe cy’icyumweru Ni Forever yari imaze kuri YouTube, yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.3.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *