Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%, ariko nubwo kunywa mu rugero ari byo bigirwaho inama, na nkeya ubwazo ngo zigira ingaruka ku buzima.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abanywi nyinshi bagabanutse ariko abazinywa muri rusange bakaba bariyongereye.
Ibi byagarutsweho na Julien Mahoro Niyingabira ukuriye ishami ry’imenyekanishamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), aho yasobanuye ko n’ubwo kunywa inzoga zikabije byagabanutse , gusa hari impungenge ko abazinywa bo bakomeje kwiyongera.
Akaba ariyo mpamvu Leta ikomeje ubukangurambaga bwitwa #Tunyweless ari ukugira ngo abantu bamenye ingaruka inzoga zagira ku buzima bwazo.
Ati “Yego abanywa inzoga nyinshi baragabanutse ni byiza ariko abanywa inzoga muri rusange bo bariyongereye, nubwo banywa inzoga mu rugero ariko na zo zigira ingaruka. Ku buzima. Harimo ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo kanseri zitandukanye haza iy’umuhogo, igifu, diyabete, umuvudo w’amaraso….”
Ku bindi bisobanuro yatanze kuri iyi gahunda ya #Tunyweless , n’uko itaje gukumira abantu kunywa inzoga ariko yaje kugira ngo abazinywa baziganireho bamenye n’ingaruko zazo ku buzima.


