Rwezamenyo: Kuri Noheli habonetse umurambo w’umusore umanitse mu giti

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Ukuboza 2023, mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye hagendewe ku butumwa bwasanzwe muri telephone ye.

Umurambo we wasanzwe umanitse mu giti mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rwezamenyo II mu Murenge wa Rwezamenyo, telephone ye ikaba yasanzwemo ubutumwa yari yanditse avuga ko arambiwe imiruho y’Isi ari na ho bahera bakeka ko yaba yiyahuye.

Inkweto z’uyu musore abahageze bwa mbere basanze zinamuri irihande, bigakekwa ko yakuyemo imishumi yazo kugira ngo ayikoreshe mu kwimanika.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, wavuze ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye, nubwo inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza.

Ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza ivuga, andi makuru avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rumwe rwo muri uyu Murenge wa Rwezamenyo, ariko akaba yari aherutse kuruvamo abibye 40 000 Frw.

Ubwo bamubonaga yapfuye, bamusanganye irangamuntu ndetse na telephone ye, irimo ubutumwa yari yandikiye umuntu amubwira agahinda afite, ko yamaze kwiheba ndetse ko arambiwe kuba mu Isi y’ibibazo.

Na none kandi muri telephone ye, hagaragaye ubutumwa bw’uko yari yishyuye 7 000 Frw mu kabari yari yabanje kujya gufatiramo agacupa, ari na bwo bikekwa ko yiyahuye akavuyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *