Iran yateguje Israel ko igomba kwishyura urupfu rwa Seyyed Razi Mousavi, nyuma y’uko uyu Jenerali w’inararibonye yiciwe mu bitero bikekwa ko byagabwe n’Ingabo za Israel.
Ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza ni bwo uyu Jenerali wari usanzwe ari umujyanama mu gisirikare cya Iran yiciwe i Damascus muri Syria.
Israel imaze igihe kirekire igaba ibitero by’indege kuri Syria ivuga ko bigamije kurandura imitwe ifite aho ihuriye na Iran.
Ni ibitero by’umwihariko imaze iminsi yarakajije, nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira yagabweho n’abarwanyi b’umutwe wa wo muri Palestine.
Hagati aho Iran ku rundi ruhande imaze igihe ifite ingabo muri Syria. Ni Ingabo yoherejeyo ubwo muri iki gihugu hatangiraga intambara ya gisivile, mu rwego rwo guha umusada Perezida Bashar al-Assad.
Gen Mousavi wishwe bivugwa ko yari somambike wa Gen Qassem Soleimani wahoze akuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Iran mbere yo kwivuganwa na Amerika muri 2020.
Kuri ubu yari umwe yari umwe mu basirikare bakuru bo muri uriya mutwe udasanzwe bakoreraga muri Syria, by’umwihariko akaba yaragize uruhare mu guhuza ibikorwa by’umubano wa Tehran na Damascus.
Perezida Ebrahim Raisi wa Iran yateguje Israel kuzishyura urupfu rwa Gen Mousavi.
Ati: “Iki gikorwa ni ikimenyetso cy’umujinya w’ubutegetsi bw’aba Zioniste (Israel) ndetse n’intege nke [zabwo] mu karere mu by’ukuri bugomba kuzishyura.”
Igisirikare cya Iran mu itangazo ryacyo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu na cyo cyateguje Israel “kwishyura urupfu” rw’uriya musirikare wari ufite ipeti rya GĂ©nĂ©ral de Brigade.
Amakuru kuri ubu avuga ko Ingabo za Israel zaraye ziryamiye amajanja ziteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cya Iran.
Ni nyuma y’uko Tehran ifashe icyemezo cyo kohereza Ingabo zayo hafi y’umupaka wa Israel.
Ni Israel kandi yaraye ihuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bigakekwa ko cyatewe n’ibitero byifashiahije ikoranabuhanga yarimo igabwaho n’abanya-Iran.


