RDF yasubije Perezida Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye guhangana n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gihe zaba zishoje intambara ku Rwanda.

Brig Gen Rwivanga yakomozaga ku biheruka gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavuze ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda.

Tshisekedi yabitangaje ubwo yari ahitwa nka Sainte Thérèse i Kinshasa, aho yashoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Icyo gihe yabwiye abanye-Congo ati: “Niramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Ni Tshisekedi washinje Perezida Paul Kagame “kwinezezanya n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”

Yunzemo ati: “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na FĂ©lix Tshisekedi.”

Brig Gen Rwivanga mu kiganiro aheruka kugirana na The New Times, yasubije Tshisekedi ko RDF imwiteguye.

Ati: “Turiteguye. Icyaba cyose muri ibyo turacyiteguye, kandi buri gihe tunahora twiteguye. Nta gishya mu kwitegura kwacu. Icyo gikorwa turacyiteguye mu gihe cyaba kibaye.”

Afande Rwivanga yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda ko ntacyo bakwiye kwikanga, bijyanye no kuba umutekano w’igihugu urinzwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *