Abantu 27 bapfuye abandi 54 baburirwa irengero nyuma yo kurohama mu mugezi wa Kasaà¯, mu gice cy’Amajyepfo ashyira u Burengerazubabwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abenshi muri bo ni abanyeshuri bajyaga mu kiruhuko nkuko jeune Afrique yabitangaje ibikesha umwe mu bayobozi bo muri ako gace kabereyemo impanuka.
Umuyobozi w’intara ya Idiofa, Jacques Mbila yagize ati « Nyuma y’isuzuma ryitondewe, twemeje ko 27 bapfuye, 54 bakaburirwa irengero ubwo bari mu bwato bukoresha moteri bwarohamye mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu mu mugezi wa Kasa௠»
Ubusinzi bw’abari batwaye ubwo bwato ndetse no kwikorera ibirenze ibigenwe nibyo bikekwa mu kuba impamvu y’uko kurohama.
Akomeza agira ati « Abenshi mu bapfuye ni abanyeshuri bajyaga mu biruhuko. »
Umunyamakuru Nelly Mafuta wa Radiyo yo muri ako gace yakurikiranye iby’iyi mpanuka yagize ati « Nabonye abihayimana babiri mu mirambo 27 yashyinguwe i Idiofa ».
Padiri mukuru wa katedelari ya Idiofa yabivuze ari gusoma misa y’abaguye muri iyi mpanuka.
Ubu bwato bwarohamye bwari buvuye ahitwa i Dibaya bugana i Ilebo. Muri iki gihugu usanga bakunze gukoresha ubwikorezi bwo mu mazi, kubera ko hari imigezi myinsh. Umugezi muremure ni uruzi rwa Congo rufite uburebure bungana na kilometer 4.700 , ikurikiwe n’umugezi wa Kasa௠wisuka muri urwo ruzi ufite uburebure bwa kilometero 2.361 ndetse n’ibiyaga.
Uyu mugezi wambukiranya intara ya Kasaà¯-central, Inongo na Kasaà¯.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Impanuka z’ubwato muri Congo zikunze guterwa n’inzira mbi zitari nyabagendwa ku bwato, ibura ry’ibimenyetso biburira ubwato ndetse n’uburambe buke bw’abatwara ubwo bwato.
Usanga kandi hari ubwato butwara abantu batambaye imyambaro yabugenewe abafasha kuba batagirwaho ingaruka zikomeye n’izo mpanuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


