Ingabo za MINUSMA zirarangiza kuva muri Mali burundu kuri iki Cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MINUSMA) zirasoza igikorwa cyo kuva muri Mali, nyuma y’ubutumwa bumaze igihe kirekire cy’imyaka icumi.

Ubutuwa bwa MINUSMA bwatangiye mu 2013 nyuma y’umwaduko w’inyeshyamba zitwaje intwaro, ariko yasabwe kuhava na guverinoma ya gisirikare iri ku butegetsi.

Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko izi ngabo za MINUSMA zakoze byinshi ariko munsi y’ibyari biteganijwe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Hamwe n’ingabo z’amahoro zigera kuri 310 ziciwe mu kazi, MINUSMA ni bwo butumwa bwa kabiri bw’Umuryango w’Abibumbye bwaguyemo abasirikare benshi ku Isi, nyuma y’ubwo muri Libani.

Mu mpeshyi, Mali yabwiye Loni ko ingabo zayo 12.000 zikeneye kugenda, kandi akanama gashinzwe umutekano ku Isi gatora kuvana ingabo muri ubu butumwa.

Abasirikare ba Loni bamaze amezi bagenda mu byiciro, igihe ntarengwa cyo kuhava cyari ku itariki ya 31 Ukuboza kuri iki Cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *