2024 Koreya ya Ruguru irateganya kohereza ibindi byogajuru by’ubutasi no kongera intwaro za kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Koreya ya Ruguru yavuze ko izohereza izindi satelite eshatu z’ubutasi za gisirikare, ikubaka drone za gisirikare no kongera intwaro za kirimbuzi mu 2024, mu gukomeza gahunda yo kuvugurura igisirikare cyagerageje intwaro nyinshi muri uyu mwaka.

Mu Gushyingo, Pyongyang yohereje icyogajuru cy’ubutasi mu ruzinduko ku nshuro ya gatatu kandi muri uku kwezi, yongeye kohereza misile ikomeye cyane yo mu bwoko bwa missile ballistique zambukiranya imigabane (ICBM), bigaragara ko ifite ubushobozi bwo kugeza ubumara kirimbuzi ahantu hose muri Amerika.

Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Koreya (KCNA) byatangaje ko: “Igikorwa cyo kohereza icyogajuru cya gatatu cy’inyongera mu 2024 cyatangajwe” nk’imwe mu myanzuro y’ingenzi ya politiki yo mu 2024 mu gusoza inama y’ishyaka y’iminsi itanu yari iyobowe na Kim Jong Un.

Ku wa Gatandatu, Kim yashoje inama, yamagana Amerika, avuga ko ari yo iri gutuma, intambara igomba kuba nta kabuza.

Nk’uko KCNA ibitangaza, Kim yagize ati: “Kubera ibikorwa by’ubuhubutsi bw’abanzi byo gushaka kudutera, ni ikimenyetso cyiza ko intambara ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose mu gace ka Koreya.”

Yategetse igisirikare kwitegura “guturisha intara zose za Koreya y’Epfo”, harimo no gukoresha n’ibisasu bya kirimbuzi bibaye ngombwa, kugira ngo hasubizwe igitero icyo ari cyo cyose.

Abahanga bavuga ko Koreya ya Ruguru ifite intego yo gukomeza politiki yayo y’igitutu cya gisirikare kugira ngo igerageze no kongera ingufu mu gihe hategerejwe mu Gushyingo amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, aho uwahoze ari Perezida Donald Trump ashaka gusubira ku butegetsi.

Ubwo Trump yari ku butegetsi, yagiranye inama ebyiri na Kim jong un ndetse bahurira mu gace kari hagati ya Koreya zombi kazwi nka DMZ (demilitarized zone), ariko nubwo ibyabaye byavuzweho cyane, ntibashoboye kugira icyo bageraho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *