Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara, acyurira Abanyarwanda indagara zo mu kiyaga cya Tanganyika.
Ni mwijambo risoza umwaka wa 2023 Perezida Evariste Ndayishimiye yagejeje ku baturage b’igihugu cye.
Muri iri jambo yavuze ko u Burundi bwasoje umwaka mu gahinda kadasanzwe “kubera ko u Burundi bwaraye bwongeye guheakurwa n’abicanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara ufite icyicaro mu gihugu cy’u Rwanda.”
Uyu mutwe mu mpera z’icyumweru gishize wigambye kugaba igitero uvuga ko wiciyemo abasirikare icyenda b’u Burundi, gusa Leta y’iki gihugu ivuga ko muri icyo gitero cyagabwe ahitwa mu Gatumba hiciwemo abaturage 20.
Leta y’u Burundi imaze iminsi yongeye kubura ibirego by’uko u Rwanda rwaba ruha ubufasha uyu mutwe; ibirego Guverinoma y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yamaganye.
Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kurandura RED-Tabara u Burundi bwari bumaze igihe mu biganiro na Leta y’u Rwanda ngo ibe “yakwikubita agashyi ishyikiriza ubutabera abo bicanyi”.
Yavuze ko nyuma y’igitero cyo mu Gatumba u Burundi bwabonye ko ibyo bwaganiraga n’u Rwanda byari “kubukinga ibikarito ku maso” mu rwego rwo kuburangaza ngo RED-Tabara ibwubire.
Ndayishimiye kandi yavuze ko “nyuma y’uko uwo mutwe wari umaze kugarika ingogo muri 2015 nanone ufashishwe n’icyo gihugu, wahise uhungira mu gihugu cy’u Rwanda uhahererwa amasomo y’iterabwoba n’ubwicanyi.”
Ni Ndayishimiye wacyuriye u Rwanda gupfusha ubusa amahirwe yo kurya ku ndagara z’i Burundi avuga ko Abanyarwanda bari bahawe ubwo igihugu cye cyongeraga gufungura imipaka igihuza n’u Rwanda.
Ati: “Ku bwacu ntacyo tutari twakoze ngo turebe ko uwo mwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahagarara, ndetse n’amahanga yaradushimiye ubwo twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ngo abenegihugu b’impande zombi bongere kugenderana.”
“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tanganyika, bongeye kubona umukeke n’indagara. None ibyo byiza byose igihugu cy’u Rwanda cyongeye kubisubiza ibubisi.”
Perezida Ndayishimiye yarahiye ko agiye gufata ingamba zoze zishoboka kugira ngo Abarundi badakomeza kwicwa na RED-Tabara yita ibirara.
Uyu mukuru w’igihugu ntiyigeze atangaza ingamba ateganya gufata, gusa bikekwa ko muri zo harimo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.



One Response
Ndayishimiye yacyuriye u Rwanda Tanganyika n’indagara
NTA ndagala, NTA mikeke namwe ntimuzirya kubera ubucyene bukabije NTA gitoro muragya gufata essance uvira.turarya isambaza zacu na Thomson, kandi iyo muzizanye kuzigusisha tubaha cash mu manyarwanda bikabatunga kuko mwe ntimwazigura kubera ubucyene.murakoze