AU yamaganye igitero giherutse kugabwa na RED-Tabara mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yamaganye «  igitero cy’iterabwoba cyakozwe ku itariki ya 23 Ukuboza 2023 ku mupaka wa Vugizo, mu karere ka Gatumba, mu Burundi gituma hapfa abantu makumyabiri, abenshi bakaba ari abasivili  ».

Perezida wa Komisiyo ya AU yamaganye byimazeyo iki gitero kibi kandi ashyigikira ibikorwa byose by’igihugu ndetse n’akarere bigamije gufata ababikoze no gutanga ubutabera.

Yihanganishije cyane guverinoma n’abaturage b’u Burundi, ndetse n’imiryango yibasiwe n’ayo makuba nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Mutarama 2024.

Moussa Faki Mahamat yongeye kwibutsa Guverinoma y’u Burundi ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo hagati ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari ubushake bwa Afurika Yunze Ubumwe bwo gukomeza gushyira ingufu mu bikorwa bigamije guhashya imitwe y’iterabwoba n’iyitwaje intwaro hakurikijwe amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. AU yamaganye igitero giherutse kugabwa na RED-Tabara mu Burundi
    Aba na bo byarabayobeye. Kuki se kera kose AU itigeze yamagana ubundi bwahabaye incuro itari imwe? Kuki se itarigera yamagana ubwicanyi bwibasira amoko amwe muri RD Congo?
    I Burundi se na ho bahabonye inyungu? Keretse niba ari Nickel n’indagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *