Umusenateri w’inararibonye wo muri Leta ya Idaho, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jim Risch, akaba umwe mu bagize komite ye sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, asanga Amerika ikwiye guhindura politiki ya yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ibyagaragaye mu matora aheruka.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri X, Senateri Jim Risch yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye gushyira imbere abaturage b’Abanyekongo aho gukomeza kwigengesera ku bategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gutinya ko bahitamo gukorana n’u Bushinwa.
Senateri Risch yagize ati “Amatora yo muri DRC yagaragayemo intenge agomba gutuma Amerika isubiramo politiki ya yo igashyira imbere Abanyekongo. Ingamba zashize z’ubuyobozi bwa Biden zo kwifatanya mu buryo bwuzuye na Guverinoma ya Tshisekedi ntabwo zifasha inyungu za Amerika mu kwitambika u Bushinwa kandi zibangamira demokarasi, ingamba zo kurwanya ruswa, n’umutekano muri DRC.”
The flawed #DRC elections must trigger a reset of US policy to prioritize the Congolese people. Biden Admin's past strategy of being all-in on the Tshisekedi gov’t doesn’t serve US interests to counter #China and risks #democracy, anti-corruption efforts & security in the DRC.
— Senate Foreign Relations Committee Ranking Member (@SenateForeign) January 3, 2024
Senateri Risch yatangiye umwuga we mu mirimo ya Leta afite imyaka 27, ubwo yatorerwaga manda ebyiri zo kuba umushinjacyaha mu ntara ya Ada. Nyuma yo kuba perezida w’ishyirahamwe ry’abavoka bo muri Leta ya Idaho, yakoze manda 11 atorerwa muri Sena ya Leta ya Idaho kuva mu 2009. Igihe cye cyo kuba senateri cyagaragajwe n’itorwa rye ryihuse ku buyobozi bw’abafite ubwiganze no kuba visi perezida wa kabiri wa Sena, akora mu myanya ibiri ya mbere y’ubuyobozi bwa Sena mu myaka 19 muri 22.


