Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu birenga 200 byerekeza ku Kirwa cya Yeonpyeong

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Seoul cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya rutura birenga 200 ku nkombe y’iburengerazuba, byerekeza ku kirwa cya Yeonpyeong cyo mu majyepfo.

Ako kanya, Koreya y’Epfo yatanze integuza yo kwimuka ku baturage bo kuri icyo kirwa – nubwo batigeze bemeza niba bifitanye isano.

Amajyepfo yamaganye icyo gikorwa, yita “igikorwa cy’ubushotoranyi” nkuko tubikesha BBC.
Mu mwaka wa 2010, imbunda za Koreya ya Ruguru zarashe inshuro nyinshi ku kirwa cya Yeonpyeong, bihitana abantu bane.

Ibisasu bya rutura byarashwe kuri uyu wa Gatanu, hagati ya saa 09:00 kugeza 11h00 ku isaha yo mu karere (00:00 kugeza 02:00 GMT) ntabwo byinjiye ku butaka bwa Koreya y’Epfo kuko byose byaguye muri buffer zone hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo bavuze ko ibyabaye “ntacyo byangije ku baturage bacu cyangwa ku gisirikare”, ariko bongeraho ko iki gikorwa “cyahungabanyije amahoro ku kirwa cya Koreya kandi byongera amakimbirane”.

Ibintu nk’ibi bije nyuma y’amezi make Koreya ya Ruguru ihagaritse burundu amasezerano ya gisirikare yari yaragiranye n’amajyepfo agamije kugabanya amakimbirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *