Nyuma yo gufasha Mozambique guhosha iterabwoba ry’abajihadiste bafitanye isano na Leta ya Kisilamu, u Rwanda ubu rurimo gutoza abasirikari ba Mozambique mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye gishobora kurinda igihugu ibitero ibyo ari byo byose kitarinze gusaba ubufasha.
Abasirikare bagera kuri 150 bo muri Mozambique bivugwa ko barangije imyitozo ihanitse mu gihugu cy’u Rwanda, mu gihe abandi bategerejwe mu myitozo nk’iyi nk’uko tubikesha urubuga rwa Cajnews Africa.
Ubu ni bwo bufasha u Rwanda ruheruka kugenera iki gihugu giherereye muri Afurika y’amajyepfo nyuma y’uko mu 2021 rwohereje ingabo mu majyaruguru ya Mozambique kugira ngo zifashe guhashya umutwe w’inyeshyamba uzwi ku izina rya Ansar al-Sunna cyangwa Ahlu Sunnah Wal Jammah.
Izi nyeshyamba zari zaranesheje Igisirikare cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado mu buryo budasubirwaho mbere ko u Rwanda n’ibindi bihugu bya SADC bitabara.
Abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) bagizwe n’abasirikare n’abapolisi, bagize uruhare runini mu kwirukana izo nyeshyamba mu bice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado zari zarigaruriye kuva zahatangiza intambara muri za 2017.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mpuzamahanga ubwo yari muri iyo ntara mu mpera z’umwaka ushize, Umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko u Rwanda rufasha Mozambique kongera ingufu mu gisirikare cyayo kugira ngo izashobore guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose kizaza.
Yavuze ko abo basirikare batojwe nabo bazashobora gutoza abandi bagize Igisirikare cya Mozambique.
Brig Gen Rwivanga yagize ati: “Tuzayagura kurushaho. Tuzahugura abahugura kugirango bashobore gutoza abandi. Iri tsinda rizashobora guhererekanya ubumenyi ku bandi benshi, ”


