Perezida Paul Kagame yatowe nka Perezida mwiza kurusha abandi muri Afurika, nyuma yo gutsinda itora yari ahanganyemo na bagenzi be.
Ni itora Perezida Kagame yatsinze nyuma y’ikusanyabitekerezo (Poll) ikinyamakuru The Kenyans cyo muri Kenya cyakoze cyifashishije urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Iki kinyamakuru gisanzwe gikurikirwa kuri uru rubuga n’abarenga 1,600,000.
Itora ryitabiriwe n’abantu 9,645 ryasize Perezida Paul Kagame atowe nka Perezida mwiza muri Afurika, nyuma yo kugira amajwi 56%.
Umukuru w’Igihugu yahigitse bagenzi be bari bahatanye barimo William Ruto wa Kenya wagize amajwi 24%, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wagize 17% cyo kimwe na Bola Tinubu wa Nigeria wagize amajwi 3%.
Si ubwa mbere Perezida Paul Kagame atsinda amatora nk’aya.
Muri Gashyantare umwaka ushize The Kenyans yakoze ikusanyabitekerezo ryari rigamije gushaka ukwiye kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gihe byaba bibaye ngombwa ko uyoborwa n’umuntu umwe.
Icyo gihe Perezida Kagame yatsinze itora ku majwi 43% ahigitse abarimo Ruto wagize 34%, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wagize amajwi 9% cyo kimwe na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wagize amajwi 14%.



3 Responses
P. Kagame yatowe nka Perezida mwiza kurusha abandi muri Afurika
Kagame wacu tukuri inyuma
P. Kagame yatowe nka Perezida mwiza kurusha abandi muri Afurika
Niby’agaciro kuri njye,kubanyarwanda twese ndetse n’Afrika twese kugira P. Paul Kagame agahundwa amajwi nkuko abikwiye .
Nyagasani akomeze abatunge inkoni ya Gishumba,uganze m’ubushyo ,shema ryacu.
P. Kagame yatowe nka Perezida mwiza kurusha abandi muri Afurika
Ese afrika yepfo ko igarutsemo kabiri hakaza n’abaperezida babiri?