Polisi y’u Rwanda yihakanye uwitwa Jonathan Scott wagiye kwiyandikisha muri minsiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ari umunyamahanga ukorana n’Igipolisi cy’u Rwanda.
Muri Amerika haba itegeko ryiswe The Foreign Agents Registration Act, itegeko rihatira abantu bakorana na leta z’amahanga kwimenyekanisha.
Uyu rero yagiye muri minsiteri y’ubutabera kwimenyekanisha avuga ko akorana n’Igipolis cy’u Rwanda abeshya none cyamwitakanye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ccyasohoye kri uyu wa Gatandatu ushize kivuga ko ntaho gihuriye nawe.
Cyongeyeho ko hari intambwe zirimo guterwa ngo gihagarike uko kwiyandikisha kwa Scott wiyandikishije avuga ko ari umukozi wacyo.



