Ubugenzuzi bw’indege muri Amerika bwategetse ko indege zimwe za Boeing 737 Max 9 zihagarara nyuma y’uko igice kimwe cy’indege kiguye kiva ku ndege ya Alaska Airlines.
Ikigo gishinzwe iby’indege (FAA) cyavuze ko ubugenzuzi buzagira ingaruka ku ndege 171.
Ku wa Gatanu, indege ya Alaska Airlines byabaye ngombwa ko igwa igitaraganya nyuma yo guhaguruka muri leta ya Oregon yo muri Amerika.
United Airlines ivuga ko yakoze ubugenzuzi busabwa na FAA kuri zimwe mu ndege zayo 79 za Boeing 737 Max 9 nk’uko tubikesha BBC.
Ku wa Gatandatu, byari biteganijwe ko kuvana zimwe mu ndege muri serivisi byari gutera guhagarika ingendo zigera kuri 60, nk’uko iyi sosiyete yabitangaje.
Mbere, FAA yavuze ko “izategeka guhagarikwa by’agateganyo indege zimwe na zimwe za Boeing 737 Max 9 zikoreshwa na sosiyete z’indege zo muri Amerika cyangwa zkorera ku butaka bwa Amerika”.
Turkish Airlines na yo yahagaritse ndege za yo eshanu zubwo bwoko ngo zibanze zikorerwe isuzuma.


