Mozambique irateganya kwinjiza mu gisirikare abasaga 200,000 mu 2024

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo ya Mozambike irateganya kwandika abantu 221.141 mu gisirikare mu 2024, muri bo, 147.114 bazaba ari abagabo, naho abasigaye bazabe ari abagore.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri Minisiteri, Col. Jorge Lionel, ubwo kuwa Gatanu yavugiraga mu mujyi wa Nampula uherereye mu majyaruguru, ngo minisiteri irimo gushyiraho ahantu 1.670 ho kuziyandikishiriza, aho muri ho, 171 hazaba himukanwa (mobile).

Abanya Mozambike bose, abagabo n’abagore, bujuje imyaka 18 y’amavuko bagomba kwiyandikisha mu gisirikare mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (INE), kivuga ko hashingiwe ku ibarura rusange ry’abaturage mu 2017, Abanya Mozambike barenga 723.000 bazizihiza isabukuru y’imyaka 18 mu 2024.

Minisiteri rero ntabwo izi imibare, cyangwa irateganya rwose ko umubare munini w’abasore bo muri Mozambike bataziyandikisha. Kuri 221.141 ni 19.5 ku ijana gusa bya 723.000. Rero, ukurikije imibare ya Minisiteri y’ingabo, urubyiruko rurenga 80 ku ijana rw’imyaka 18 ngo ntiruzitabira kujya mu gisirikare nk’uko tubikesha clubofmozambique.com.

Ikintu nk’iki ngo cyabaye buri mwaka kuva hongeye kwinjizwa mu gisirikare mu 1997. Umubare w’abantu byari byitezwe ko baziyandikisha waje uri munsi cyane y’umubare nyawo w’abantu bari bageze ku myaka 18 muri uwo mwaka.

Leonel avuga ko ahantu ho kwiyandikishiriza hazashyirwa mu turere, ku biro by’ubuyobozi, mu bigo by’uburezi no muri ambasade za Mozambike mu mahanga.

Nyuma y’aho inyeshyamba zikorana na Leta ya Kisilamu (ISIS) ziyogoje amajyaruguru arimo Intara ya Cabo Delgado, ikungahaye kuri gaz, igihugu kikisanga kidafite igisirikare cyo kukirinda, Mozambique yitabaje u Rwanda rwohereje mu 2021 abasirikare babashije guca intege byihuse izo nyeshyamba bazirukana mu bice byinshi zari zarigaruriye.

Mu bufasha u Rwanda rwemereye Mozambique kandi harimo gutoza ingabo zayo, ngo zibashe kugira ubushobozi bwo kuzahangana n’ibibazo nk’ibi ubutaha aho ndetse rwamaze gutoza aba mbere 150.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *