Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yabwiye Tshisekedi ko gushaka gutera u Rwanda ari nko kwiyahura kubera urwego u Rwanda ruriho mu bijyanye n’ubwirinzi no kubungabunga amahoro.
Ni mu kiganiro yagiranye na VOA Afrique abazwa ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo no ku magambo yatangajwe na Tshisekedi ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza avuga ko azasaba inteko ishinga amategeko uruhushya rwo gutera u Rwanda ashinja gufasha M23 nubwo rudahwema kubihakana.
“Aya masezerano ni ukurema urubuga rushya, ni urubuga rwa politiki na gisirikare rwashingiwe I Nairobi. Uru rubuga rwitwa Alliance Fleuve Congo, rufite intego yo kurangiza imibabaro y’Abanyekongo, kugarura icyubahiro cy’Abanyekongo, gukemura impamvu nyayo y’amakimbirane kubw’amahoro arambye mu gihugu cyacu. Ni ikintu kiza mu by’ukuri kitigeze kibaho muri DRC…”
Yavuze ko ihuriro rya AFC ririmo amazina akomeye y’Abanyekongo, barimo Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora, n’abandi banyapolitiki, bose bifatanyije na M23 bagamije kurangiza imibabaro y’Abanyekongo.
Yavuze ko iri huriro rifunguye imiryango ku Banyekongo bose, Abanyafurika bose bashaka gufasha iri huriro, ku mashyaka ya politiki, za sosiyete sivile, abantu ku giti cyabo, abanyemari n’abandi bifuza kwifatanya na bo.
Yongeyeho ko ari ikintu cyiza nko ku baturage bari mu bice bigenzurwa na M23, aho avuga ko hari amahoro, nta vangura, nta kwanga abanyamahanga, nta mvugo zibiba urwango. Ati “Abantu bajya mu buzima bwabo bwa buri munsi na business zabo mu mahoro. Ni byiza kuri bo kugira urubuga nk’uru ruhuriza abantu bose hamwe, bagahuza imbaraga ngo barangize imibabaro..”
Ubwo yabazwaga icyo M23 itekereza ku kuba CENI iherutse gutangaza ko Tshisekedi yatsinze amatora, avuga ko ntacyo biteze kuri aya matora yagaragayemo intenge nyinshi, arangije yongeraho ko Tshisekedi nta bubasha afite mu bice M23 igenzura.
Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku byatangajwe na Perezida Tshisekedi ubwo yasozaga kwiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize yemeza ko Abanyekongo nibamutora azasaba inteko ishinga amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda, yavuze ko kwaba ari nko kwiyahura.
Ati “ Mu Rwanda bafite systeme nziza y’uburezi, ubuzima, hari umutekano, ni igihugu gifite isuku, kandi gicunzwe neza cyane. Ubwo rero ushatse kurwanya u Rwanda, u Rwanda rufite igisirikare cyiza, u Rwanda rucyemura ibibazo by’iterabwoba muri Afurika muri Centrafrica, muri Mozambique, u Rwanda rwohereje ingabo hariya gufasha igihugu kwikiza abaterabwoba. Kubw’ibyo rero bafite ubunararibonye…niba ushaka gutera u Rwanda, ni ubwiyahuzi,”



2 Responses
Laurence Kanyuka yabwiye Tshisekedi ko gutera u Rwanda byaba ari ubwiyahuzi
None se kuvuvako urwanda rufite isuku ajeka ko missil zikubita ahari umwanda gusa?Reka da!!! buriya niyo haba hari isuku missile irakubita Ubundi ivumbi rigatumuka
Missile ntabwo zitinya ahari abantu bize cyangwa amavuriro missile irakubita obyo byose igashwanyuza i
ariko Simon iyo utekereje uratonekara? ubu ibyo Laurence avuze byosseee, wumvisemo isuku gusa? CG nikibazo wisanganiwe