Ibimenyetso by’ihohotera n’iyicarubozo byakozwe n’uwashinze rimwe mu matorero akomeye y’ivugabutumwa ya gikirisitu ku Isi byavumbuwe na BBC.
Abantu benshi bahoze mu Itorero rya Synagogue Church of all Nations, barimo Abongereza batanu, bavuze bafashwe ku ngufu ndetse bategekwa gukuramo inda na n’Umuvugabutumwa TB Joshua, wo muri Nigeria wapfuye muri Kamena 2021.
Ibirego byo guhohoterwa byakorewe mu kigo cy’ibanga cyo muri Lagos bimaze hafi imyaka 20.
Itorero rya Synagogue Church of all Nations ntiryigeze risubiza ibyo birego ariko rivuga ko ibirego nta shingiro bifite.
TB Joshua, wapfuye mu 2021, yari umubwiriza mwiza kandi wageze kuri byinshi wanabwirizaga kuri televiziyo wari ufite abayoboke benshi ku Isi.
Ibyo BBC yabonye mu iperereza ry’imyaka ibiri harimo:
– Abantu benshi biboneye n’amaso yabo ihohoterwa ku mubiri cyangwa iyicarubozo ryakozwe na Joshua, harimo n’ingero zo guhohotera abana ndetse no gukubitwa no kubohesha umunyururu.
– Abagore benshi bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Joshua, umubare munini wabo ukavuga ko bafashwe ku ngufu imyaka myinshi muri icyo kigo
– Ibirego byinshi byo gukuramo inda ku gahato mu itorero nyuma y’uko Joshua abafashe ku ngufu, harimo n’umugore umwe uvuga ko yakuyemo inda eshanu
– Uburyo Joshua yahimbye “ibitangaza byo gukiza uburwayi”, byagaragarijwe kuri televiziyo imbere y’imbaga ya za miriyoni ku Isi.
Umwe mu bahohotewe, Umwongerezakazi witwa Rae, yari afite imyaka 21 igihe yahagarikaga amasomo ye muri Kaminuza ya Brighton mu 2002 maze ayoboka urusengero. Yamaze imyaka 12 nk’umwe mu bitwaga “Abigishwa ba Joshua” aba muri icyo kigo cy’ibanga cya Joshua i Lagos.
Yatangarije BBC ati: “Twese twatekerezaga ko turi mu ijuru, ariko turi mu kuzimu, kandi ikuzimu haba ibintu bibi biteye ubwoba”.
Rae avuga ko yasambanyijwe ku ngufu na Joshua kandi afungirwa ahantu ha wenyine imyaka ibiri. Ihohoterwa ryari rikabije, aho avuga ko yagerageje kwiyahurira inshuro nyinshi muri icyo kigo.
Itorero rya Synagogue Church of All Nations [Scoan] rifite abayoboke ku Isi yose, rikoresha amateleviziyo ya gikirisitu nka Emmanuel TV hamwe n’imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’amamiliyoni z’Abakirisitu. Mu myaka ya za 90 ndetse no mu ntangiriro ya 2000, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturutse i Burayi, Amerika, Aziya y’Amajyepfo na Afurika bajyaga mu rusengero rwo muri Nigeria kwirebera uko Joshua akora “ibitangaza byo gukiza”. Nibura abashyitsi 150 babanye nawe nk’abigishwa mu kigo cye i Lagos, rimwe na rimwe imyaka mirongo.


