Hezbollah yemeje iyicwa ry’umwe mu bayobozi bayo muri Libani

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Hezbollah wemeje iyicwa rya Wissam Tawil, umuyobozi mukuru mu ngabo z’indobanure z’uyu mutwe zizwi nka Radwan.

Hezbollah ntisobanura neza icyateye urupfu rwa Tawil, ariko mbere ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje amakuru avuga ko yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel ku modoka yari mu majyepfo ya Libani.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byari byabanje gutangaza ko umuyobozi mukuru muri Hezbollah wiciwe mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Libani ari Wissam Tawil, umuyobozi wungirije w’umutwe ubarizwa mu ngabo zidasanzwe za Hezbollah (Radwan force).

Reuters yavugaga ko amakuru yakuye ahantu hatatu hatandukanye avuga ko Tawil n’undi murwanyi wa Hezbollah bishwe ubwo imodoka yabo yakubitwaga n’igisasu mu mudugudu wa Majdal Selm wo muri Libani.

Umwe mu bashinzwe umutekano agira ati: “Iki ni igitero cyababaje cyane.”

Undi yongeyeho ati: “Ibintu birafata indi ntera ubu.”

Umuyobozi wa Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah, mbere yari yaraburiye Israel ayisaba kwirinda gushora intambara kuri Libani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *