Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo injennyeri bashinjwa gucura no gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano.
“Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali”, ibi ni ibyatangawe na RIB ibinyujije kuri konti ya yo ya X.
Yakomeje igira iti “Kuri ubu hamaze gufatwa abitwa:BARIRIMANA Mutien Marie (Enjeniyeri), NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas (umwubatsi)”.
RIB iributsa abaturarwanda ko “kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi k’uwabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihamwa n’amategeko”.
Irashimira kandi abakomeje kuyitungira agatoki abubaka nta byangombwa n’abakoresha inyandiko mpimbano kugira ngo bahanwe kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma twirinda gutura mu kajagari.



One Response
RIB yafashe 2 bakurikiranweho gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano
ARIKO KUKI RIB NA RCA TWUMVA NGO YAFASHE CG YAKURIKIRANYE ABANYEREZA IBYA RUBANDA ARIKO HAKAGIRA NAHO IKWEPERA KANDI YARAGIYE IBIMENYESHWA, URUGERO: NK’ABATURAGE BATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO MU KARERE KA RUBAVU, BAHORA BATABAZA RCA KUBYA COPERATIVE Y’INKOKO BAHAWE NA PREZIDA WA REPUBLIKA NGO IBAKURE MU BUKENE IBAVANIRE N’ABANA MU MILIRE MIBI NONE BYIBEREYE BYA BAMWE MU BAYOBOZI, AHUBWO UBU HAKABA HARIMWO GUHIGWA USHATSE CG UTANZE AMAKURU, BABASHIRIYE UMWE MURI BO WO KUBACECEKESHYA ABABWIRA NGO ABABAZA NIBAMOKE NTIYABUZA IMBWA KUMOKA,