Abana babiri bavukana ,hamwe n’umwe w’umuturanyi ,bo mukagari ka Rwaza mu mudugudu wa Gashovu umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu,bahitanwe n’imyumbati bariye ,ndetse hakaba hari n’undi mwana n’umugore barwariye mubitaro bya Gisenyi basangiye iyo myumbati.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’umudugudu abo bana bari batuyeyemo ngo iyo myumbati ikiri mibisi bayitekewe na ICYIZANYE Chantal umuturanyi w’abo bana bava indimwe bapfuye barayisangira hamwe n’umwanawe nyuma batangira kuruka no guhitwa bageze kubitaro bya Gisenyi bose ko ari batatu barapfa . MUSHIMIYIMANA Donatha ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu yagize ati”abitabye Imana ni abana batatu barimo babiri bava inda imwe n’undi umwe wuyu Cyiza wayibagaburiye,ndetse nawe ubwe arwariye mubitaro hamwe n’undi mwana we”
Ubwo bwiza.com yageraga mubitaro bya Gisenyi twabashije kuganira na MUKARUGWIZA Eugeni hamwe na UMUHIRE Eric ababyeyi b’aba bana babiri bava indimwe bafuye, n’agahinda kenshi batubwira ko abo bana umwe yitwa NGABO Patrick w’imyaka 6 , na murumunawe NIZEYIMANA Jean Damascene warufite imyaka 4, bahamyako uyu mubyeyi wabatekeye imyumbati ntawundi mugambi mubi yarafite. UMUHIRE Eric ati ” Icyizanye n’umuturanyi wanjye mwiza ibyabaye n’impanuka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo twagerageje gushaka ubuyobozi bw’uyu murenge n’akagari kumurongo wa Telefone ntibyadukundira, Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwakiriye abo bana, buvuga ko hari imyumbati itaribwa bariye , aho bageze kubitaro bakerewe , kuburyo kubaramira bose bitari bigishobotse . Muganga AIME SAIDI wakiriye abo bana yagize ati ”bariye imyumbati kumanywa nka sasita, ariko batugeraho satanu z’ijoro , umwe yaje yapfuye abandi babiri baguye hano, ariko twabashije kuramira uwo mugore n’undi mwana turi kubakurikirana kandi dufite icyizere ko bakira.”
Uyu muganga yakomeje agira inama abaturage kwirinda kurya ubwoko bw’imyumbati burimo ubumara bwitwa Cianile bukunze kuba mu myumbati irura .
Ikibazo nk’iki cyoguhitanwa n’imyumbati cyari giherutse kugaragara mu murenge wa Nyundo uhana imbibe n’uyu murenge wa Rugerero,aho iyi myumbati yahitanye abana batatu bava inda imwe mumpera z’umwaka ushize wa 2016.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MAGARAMBE Theodore /bwiza.com


