U Rwanda rurasangiza amahanga aho rugeze mu kubungabunga umurage ndangamateka ushingiye ku muco

U Rwanda ruteganyijwe kwitabira inama mpuzamahanga y’ishami rya Loni rishinzwe, ubuhanga, uburezi n’umuco(Unesco), aho rumurika ibijyanye n’intambwe rwateye mu bijyanye no kubungabunga umuco. Iyi nama irahuza abayobozi ba za Minisiteri zifite umuco mu nshingano zayo bigira hamwe uko bakomeza kurinda umurage ushingiye ku muco mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba n’ibirwa bikikije inyanja y’u Buhinde,ibera […]

Rubavu : Abana batatu bishwe n’imyumbati abandi bari mu bitaro

Abana babiri bavukana ,hamwe n’umwe w’umuturanyi ,bo mukagari ka Rwaza mu mudugudu wa Gashovu umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu,bahitanwe n’imyumbati bariye ,ndetse hakaba hari n’undi mwana n’umugore barwariye mubitaro bya Gisenyi basangiye iyo myumbati. Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’umudugudu abo bana bari batuyeyemo ngo iyo myumbati ikiri mibisi bayitekewe na ICYIZANYE Chantal umuturanyi w’abo […]

Umukandida Paul Kagame yiyamamarije muri Muhanga yakirwa n’abasaga ibihumbi 150 — AMAFOTO

Ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakiriwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 150 mu karere ka Muhanga. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, Ubwo Umukandida Paul Kagame yageraga kuri Sitade ya Muhanga aho ibihumbi n’ibihumbi byari bimutegerereje yasanzwe n’ibyishimo abatangariza ko abishimiye dore ko babarirwa […]

Bujumbura: Igitero cya grenade muri Zone Bwiza cyakomerekeje abagera ku 10

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga mu mujyi wa Bujumbura muri Zone Bwiza, ku Muhanda wa 2, hagabwe igitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho ku Cyumweru gishize mu kabari kitwa ‘ Kubajandarume ‘, aho bateye grenade ikomeretsa abantu bagera ku icumi. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yavuze ko […]

Ibiribwa bibujijwe kurya mbereho amasaha 2 ugiye gutera akabariro

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni kimwe mu bikorwa by’ibanze bihuza umugore n’umugabo kandi bikababera inkingi ikomeye yo gukomeza urugo rwabo,Iyo itagenze neza rero usanga akenshi hari utubazo twa hato na hato tuza tubishamikiyeho. Niba wifuza ko rero igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbereho […]

Muhima : Abacuruza ikiryabarezi bahawe iminsi ibiri yo kugifunga

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, butewe impungenge n’uko haba hari abana bakina ikiryabarezi, bufata umwanzuro wo kuba abakora ubwo bucuruzi babuhagarika bitarenze kuwa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017. Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga, abagabo babiri bazengurutse ahantu hose hacururizwa imikino y’amahirwe […]

Ubwitabire bw’abaturage mu turere 7 burashimangira icyizere-Komiseri Gasamagera

Umuryango FPR Inkotanyi usanga uhereye ku bwitabire bw’abaturage ahantu hatandukanye umukandida wayo, Paul Kagame yiyamamariza, ufite icyizere gikomeye cy’intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka. Ibyo byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu muryango muri ibi bihe byo kwiyamamaza, Gasamagera Wellars, unashinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa bya politiki muri uyu muryango, mu kiganiro cyihariye yagiranye na […]

Diamond arashinjwa kwihakana umwana yabyaranye na Hawa

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya Hawa yatangaje ko se w’umwana we ari Diamond Platnumz, avuga ko ababazwa cyane no kuba yirengagiza umwana babyaranye, akabifata nkaho nta nibyo azi. Hawa na Diamond bakoranye indirimbo yamamaye muri aka karere “Nitarejea”, aya makuru yo kuba Diamond arise w’umwana wa Hawa yari yaragizwe ibanga rikomeye ahanini kuko Hawa […]

Umutekano turawufite ariko dukeneye n’uwo mu gifu, hehe na Nzaramba -Dr Habineza

Dr Frank Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasezeranyije abatuye intara y’i Burasirazuba ko batazongera guhura n’inzara yakunze kwitwa Nzaramba mu gihe yaba atowe. Dr Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo mu ntara y’i […]

Kirehe: Dr Frank Habineza yongeye kwimurwa aho yagombaga kwiyamamariza

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yongeye kwimurwa aho yari yateganyije kwiyamamariza mu karere ka Kirehe, ajyanwa kure yaho,bivugwa ko ubuyobozi bwirukanye abaturage, ndetse hagaragara n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza bitwaje ibirango by’andi mashyaka badobeje icyo gikorwa. Ubwo Umukandida yageraga mu mujyi wa Kirehe, byabaye ngombwa ko akomereza ibikorwa bye aho […]

Uganda: Babiri batawe muri yombi nyuma yo kwigaragambya batwika imipira iriho Museveni

Igipolisi cya Uganda mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi abantu babiri bashinjwa gutwika amapine n’imipira iriho amafoto ya perezida Museveni mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivugururwa ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abantu bane babarizwa mu ishyirahamwe ry’abashomeri biyise Jobless Brotherhood bagaragaye hafi y’ahitwa Mutasa […]

Rutsiro: Bahangayikishijwe n’umuhanda ugana mu Gakiriro uri kubacaho abakiriya

Abakorera imirimo itandukanye mu Gakiriro ka Rutsiro gaherereye mu Murenge wa Mushubati baravuga ko bafite impungenge z’umuhanda ushobora kuzabacaho abakiliya bakenera gutwara ibigakorerwamo mu modoka. Bavuga ko hari n’impanuka iherutse kubera muri ako Gakiriro biturutse ku miterere y’uwo muhanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uretse kubateza impanuka, kugeza ibikoresho byabo mu Gakiriro na byo ngo biragorana kuko bisaba […]

Malawi: Yatawe muri yombi ashinjwa kwigira umugore akajya gutega abagabo

Igipolisi cya Malawi cyataye muri yombi kuri uyu wa Mbere, umusore w’imyaka 19 witwa Van Gomani wigiraga umugore akajya gutega abagabo nk’indaya ku Muhanda witiriwe Kaunda mu murwa mukuru, Lolongwe. Ushinzwe itumanaho kuri station ya polisi ya Kanengo, salome Zgambo Chibwana, avuga ko uyu musore yambaraga imyambaro ya kigore ngo akaba yasaga n’abagore bigurisha.   […]

Abapadiri babiri bashimutiwe hagati ya Beni na Butembo n’abantu bitwaje ibirwanisho

Inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zashimuse abapadiri babiri ba Kiliziya gaturika mu gace kamaze imyaka ibiri karangwamo ubwicanyi nk’uko bytangajwe n’inama ya ba musenyeri kuri uyu wa Mbere. Abapadiri bashimuswe ni Charles Kipasa na Jean-Pierre Akilimali, bakaba barakuwe muri Paruwasi ya Bunyuka, iherereye hagati y’imijyi ya Butembo na Beni, aho batwawe n’agatsiko k’abantu bagera […]

Lt Gen. Karake, Maj Gen. Nziza na Brig Gen Gashayija mu basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko

Abahoze mu ngabo z’u Rwanda(RDF) bagera kuri 817 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kubera impamvu zitandukanye zirimo kurangiza amasezerano y’akazi, ukukure ndetse n’uburwayi. Ni ku nshuro ya gatanu hakorwa igikorwa nk’iki guhera mu mwaka w’2013, RDF ishyira mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko biteganywa n’amasezerano adasanzwe yayo. Abagiye muri iki kiruhuko muri uyu mwaka barimo ba Ofisiye na […]

Perezida Joseph Kabila yasimbuje Gen Bisengimana mu mpinduka yakoze mu nzego z’umutekano

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yakoze impinduka muri polisi y’icyo gihugu no mu gisirikare ashyiraho umuyobozi mushya usimbura Gen. Charles Bisengimana, ari we Gen DieudonnĂ© Amuli Bahigwa. Izi mpinduka zatangajwe mu nyandiko yasinyweho na Perezida Kabila, yo ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 yatangajwe kuri televiziyo y’iki gihugu nkuko […]

NEC yagize icyo ivuga ku mpamvu zatumye umukandida Habineza atiyamamaza i Nyagatare

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irasaba umukandida Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije, gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga amatora mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizamo ibibazo. Ahantu habiri habineza yagombaga kwiyamamariza kuri uyu wa 17 Nyakanga, ngo hagombaga guhindurwa nyuma yo kugaragara ko Green Party yahisemo kwiyamamariza mu isoko no ku ishuri kandi […]

Ngororero : Aho tugana turahazi, kuko dufite umugambi umwe, tuzagera kure —Paul Kagame

Umukandida wa FPR -Inkotanyi Paul Kagame yishimiye cyane gusura abaturage b’akarere ka Ngororero ngo aganire nabo ibyubaka igihugu. Anababwira kandi ko gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi ari ugutora kuguma kugira igihugu gikomeza mu Iterambere. Ku wa wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga. nibwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Ngororero, yakiriwe n’abaturage benshi buzuye […]

Turukiya: Perezida Erdogan arifuza ko abashakaga kumuhirika bacibwa imitwe

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan arasaba ko abashakaga kumuhirika mu gikorwa cyabaye mu mwaka ushize bacibwa imitwe kuko ngo ari abanzi n’abagambanyi b’igihugu. Yabitangaje ubwo muri iki gihugu bizihizaga umwaka umwe bamaze baburijemo icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi mu mpera z’uyu mwaka. Muri ibyo birori hibutswe n’abantu basaga 250 baguye muri icyo gikorwa batari […]

Abayobozi ba sosiyete Pharo bijeje perezida Kagame gukomeza gushora imari mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi ba sosiyete ikora ibikorwa by’ishoramari ‘Pharo Management’ bari mu mwiherero mu Rwanda bamwizeza ko bateganya gukomeza gushora imari mu Rwanda. Abakozi n’abayobozi basaga 60 b’iyi sosiyete bari mu karere ka Rubavu bavuye i Burayi muri Amerika no muri Aziya. Aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ku wa Mbere […]