Lt Gen. Karake, Maj Gen. Nziza na Brig Gen Gashayija mu basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko

Sangiza iyi nkuru

Abahoze mu ngabo z’u Rwanda(RDF) bagera kuri 817 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kubera impamvu zitandukanye zirimo kurangiza amasezerano y’akazi, ukukure ndetse n’uburwayi.

Ni ku nshuro ya gatanu hakorwa igikorwa nk’iki guhera mu mwaka w’2013, RDF ishyira mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko biteganywa n’amasezerano adasanzwe yayo.

Abagiye muri iki kiruhuko muri uyu mwaka barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369 bakoraga igisirikare cy’umwuga n’abandi 378 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF ndetse n’abagera kuri 70 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.

GEN KARAKE CERTIFICATE

Mu basezerewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Lt Gen E Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu muhango wo kubasezerera wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, wari witabiriwe n’abayobozi b’ingabo batandukanye, abasezerewe n’abagore babo wabereye mu nyubako y’abasirikare bakuru ku Kimihurura, tariki ya 17 Nyakanga 2017.

Gen James Kabarebe yabashimiye uruhare rwabo mu kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu izina ry’umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, nejejwe no gushimira uyu munsi abagiye mu kiruhuko, kubera ukwitanga mwagize mu rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wanyu mu iterambere ryacyo.”

HON MOD

Yasabye abagiye muri iki kiruhuko gukoresha ubunararibonye bwabo mu gukomeza gutanga umusanzu wabo aho uzakenerwa.

Ati “Igihugu kiracyabakeneye mu kugifasha gutera imbere hifashishijwe ubunraribonye bwanyu.”

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake mu izina rya bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa RDF, umuyobozi w’Ikirenga Perezida Paul Kagame by’umwihariko kubera inama yagiye atahwemye kubagira mu rugendo rwabo rwa gisirikare.

Akomeza avuga ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batananiwe. Ati “ Tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntabwo tunaniwe…”

Yavuze ko bagiye gusubiza umwambaro wa gisirikare, bakambara umushya , bagakomeza gutanga umusanzu nk’abaturage beza akndi bazirikana inshingano bafite zo gutanga umusanzu aho bikenewe.

GEN NZIZA RESIZED

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake yagizwe na Perezida Kagame umujyanama we mu bya gisirikaren’umutekano.

Karake wahoze uyobora Urwego rw’Ubutasi n’Umutekano (NISS) yabyirukiye mu gihugu cya Uganda nk’impunzi, ari na ho yigiye amashuri ye abanza n’ayisumbuye, ndetse n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ​bya Kaminuza. Ni umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bize amashuri menshi, dore ko afite impamyabumenyi ebyiri zihanitse, zirimo iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubucuruzi (Bachelors of Commerce Degree), yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ,ndetse ​n’ impamyabumenyi ihanitse y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugeni n’amasomo mpuzamahanga (Masters of Arts in International Studies) yafatiye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya. Afite kandi mpamyabumenyi ihanitse “Masters of Business Administration” yavanye muri Kaminuza ya London mu Bwongereza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mirimo yindi ya gisirikare yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro I Darfur muri Sudan kuva muri Kanam​a​ 2007 kugera muri Mutarama 2008. Yagizwe kandi Umuyobozi wungirije w’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani kuva mu mwaka w​a ​2008 kugeza muri 2009.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga kuwa 7 Mata 1994, Karenzi Karake yari ashinzwe ihuzabikorwa bya Gisirikare ku rugamba.

Urugamba rwo guhagarika Jenoside rugisozwa muri Nyakanga 1994, Karenzi Karake yashinzwe umutwe w’iperereza rya Gisirikare (DMI) kugeza mu mwaka wa 1997. Yabaye kandi Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Ntara y’Amajyaruguru.

Maj Gen Jack Nziza yari ashinzwe ibikorwa bihuza ingabo n’abaturage(j9), mbere yahoo yabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, umwanya wabanjirijwe no gushingwa ibikorwa bya RDF.

Brig Gen Gashayija yayoboraga inkeragutabara zo mu ntara y’i Burasirazuba.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *