Ngororero : Aho tugana turahazi, kuko dufite umugambi umwe, tuzagera kure —Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umukandida wa FPR -Inkotanyi Paul Kagame yishimiye cyane gusura abaturage b’akarere ka Ngororero ngo aganire nabo ibyubaka igihugu. Anababwira kandi ko gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi ari ugutora kuguma kugira igihugu gikomeza mu Iterambere.
Ku wa wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga. nibwo Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Ngororero, yakiriwe n’abaturage benshi buzuye sitade nshya ya Ngororero.
p1 2
Baramuririmba ibisingizo bikubiyemo bimwe mu byo bagezeho mu iterambere ku giti cyabo n’akarere muri Rusange. Nk’uko bisanzwe Umukandida wa FPR-Inkotanyi akigera kuri Sitade ya Ngororero yakiriwe n’abaturage nawe atambagira abasuhuza.
Uwari umucengezikazi yarongowe n’Inkotanyi
Laurence Mujawayezu witandukanyije n’Abacengezi ubu afite umugabo w’umusirikare wa RDF. Yashimiye Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi ko yakiriwe neza ahungutse. Ati “Mu ngabo zawe watoje, natangajwe no kubona umwe mu ngabo watoje yaraje ansaba urukundo, ubu ndi umugore w’umusirikare watoje wa RDF kandi narahoze mu Bacengezi”.
Mujawayezu akomeza agira ati, “ Navuye mu mashyamba ya Kongo ngeze mu Rwanda nakirwa neza, mpabwa amahirwe nk’Umunyarwanda ufite agaciro kuko nakanguriwe gahunda z’iterambere none niteje imbere , mfite amasambu n’inka ndetse nkaba mbarizwa muri Koperative ihinga Kawa. Dufite ibikorwa bikabakaba Miliyoni 84, twitabiriye gahunda zo kuzigama, turakirigita ifaranga kandi dukomeje imihigo byose mbikesha imiyoborere yanyu n’umuryango wa FPR —Inkotanyi” .
Mujawayezu avuga ko yitabiriye na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ubu akaba afasha mu kwigisha muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda , ngo iyi gahunda akaba abona yaratumye abo muri Ngororero babana mu mahoro, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, abavuye mu Bacengezi, n’abandi, ati , “ tubanye mu mahoro ntakwishishanya tubikesheje imiyoborere myiza, natwe rero tariki 4 z’ukwa 8 nka mutima w’urugo ndetse n’abaturage ba Ngororero, twizeye kuzagutora 100%”, akaba yasoje asaba na bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye kuko mu Rwanda ari amata n’ubuki.”
Mu ijambo rye, Paul Kagame ashimira abaturage ba Ngororero, “Ndashimira Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mwese muri hano n’abayoboke b’andi mashyaka baje hano ngo bifatanye na FPR Inkotanyi, kuko dushyize hamwe nta cyatunanira. Aho tuva turahazi, aho tugeze turahazi, aho tugana turahazi, kuko dufite umugambi umwe, tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi kandi twihuse.”
Yakomeje agira ati, “Nta kindi cyatugeza ku byo twifuza atari ubufatanye. Twese umugambi ni umwe ku ya 4 Kanama.
FPR Inkotanyi yabahaye umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Kuya 4 Kanama ni ugusoza akazi”.
Kandi ati “Gutora umukandida wa FPR Inkotanyi ni ugutora gukomeza kugira igihugu gishinga kigakomeza mu iterambere. Turashaka kongera amashuri meza aha abana bacu ubumenyi, akabaha n’imyunga bagakora bakiteza imbere , ibyo tumaze kugeraho ni ibiduha urugero rw’ibishoboka, ni ukugira igihugu gikomeza mu iterambere”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame anavuga ko hari byinshi biri imbere byiza, byifuzwa kugerwaho, ko hari intambwe zatewe mu kugeza amashanyarazi kuri bose, ariko ntibihagije, intego akaba ari uko yagera ku kigero kirenga na 90%. Ikindi ngo nuko ashaka ko abana barerwa neza bakiri bato, bakagaburirwa, bakamera neza.
Perezida Kagame yasoje abwira abatuye Ngororero ko bidakwiye ko abana babo n’ab’ igihugu cyose muri rusange bagira imirire mibi. “dukwiye kubihagurukira bigacika burundu. Tugomba kwitegura kunoza umurimo dukora, dushaka guhindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese. Nta handi wapimira iterambere udahereye ku bantu. FPR Inkotanyi ishyira imbere abantu, abanyarwanda. Ndabasaba kuzatora Umukandida wa FPR Inkotanyi ari nawe mukandida wanyu, mu myaka 7 iri imbere, tuzagere ku mahirwe menshi, tuyakoreshe neza, dutere imbere ntawe usigaye inyuma”.
Bifuzaga kubona Kagame imbona nkubone:
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umugabo witwa Birutsuhore Jean, yaratangaje ko atuye mu murenge wa Gatumba muri aka karere, avuga ko yavuye mu rugo saa munani, agera kuri sitade nka saa kumi n’igice [isaha ntabwo ayibuka].
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “twaturutseyo saa munani, egokooo, twahageze inyoni zitangiye kuririmba mu bucyacya, njye ku ruhande rwanjye, nazanywe hano no kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame, no kumureba kuko turamukunda”.
Avuga ko aho yaturutse na bagenzi be ari kure, bakaba baje kare batanguranwa imyanya y’imbere ngo babe babasha kubona Paul Kagame imbona nkubone.
Ati “Kuva mu rugo kugera hano ntabwo napfa kumenya ibirometero birimo ariko ni byinshi, nawe umva ahantu twaturutse saa munani, byose ni ukubera urukundo dukunda Kagame, ndamushima kuko mu rugo iwanjye hari urusinga rw’amashanyarazi, turaryama tugasinzira, yewe ibyo yakoze byo ni byinshi, sinabivuga ngo mbirangize, nizeye ko uyu munsi mwibonera kuko umwanya w’imbere nawubonye [yabivugaga Kagame ataraza, nyuma yamubonye].
Kagame tuzamutora 100%
Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Uwacu Julienne, avuga ko muri Ngororero, mu mirenge 13 yose bose bafite amashanyarazi, bafite amaterasi, ubu barahinga bakeza ku misozi batuyeho, ibyo byose ngo ni Paul Kagame ari nayo mpamvu ngo bagomba kuzamutora.
Sitade umuhango wabereyeho, nayo ngo bayishimira Paul Kagame na FPR Inkotanyi, ko ibafasha kwidagadura bagaconga ruhago. Arabaza ati ” ni nde wadukijije inzara?, bagasubiza “Paul Kagame, tuzamutora, tuzamutora 100%”.
Uko byari byifashe kuri Sitade ya Ngororero

G4 1
Abo mu yandi mashyaka bazindukiye mu Ngororero baje gushyigikira Paul Kagame

G6 1
PL 2
PSD 2
Hakurya ku misozi handitswe amagambo, Tora Kagame Paul Twubake u Rwanda twifuza, FPR, Dutunge Dutuje. Ikigaragarira buri wese nuko aka karere kiteguye bihagije umukandida, Paul Kagame
G9
A5
A3 1
G10
Ababyeyi baramurika ibikorwa bagezeho kubera Kagame wahaye ijambo umugore

G11
k3
Abahanzi barimo Jay Polly, Eric Senderi, Butera Knowless, Kitoko, Dream Boyz, King James barimo gususurutsa imbaga y’abarwanashyaka ba FPR n’abandi bahisemo gushyigikira Kagame, babarirwa mu bihumbi baje kwakira umukandida wabo Paul Kagame.
Indirimbo Deux fois Deux ya Jay polly, Akabuto ya Kitoko, umutashye ya Dream Boyz na Jay, ni zimwe mu ndirimbo zishimishije abafana, bari mu birere bacinya akadiho.
h2 1
Butera Knowless nawe ati ‘ko Nashize’, King James nawe ati ‘Ganyobwe’,… mu by’ukuri nta rugu rirangwa kuri iyi stade mu gihe umukandida atari yahagera.
H1
Akarere ka Ngorero ni kamwe mu tugize intara y’uburengerazuba, akaba ari nako kabimburiye utundi mu kwamazwamo umukandida wa FPR Inkotanyi. Ni akarere k’amateka meza n’amabi, gakomokamo Mugesera Leon ufunzwe azira imvugo zibiba urwango mu banyarwanda, ndetse na Mudacumura Petero Selesitini ubarizwa mu buyobozi bw’abacengezi kugeza ubu.
Ni akarere kandi karimo Nyange, iwabo w’intwari, hamwe abana b’abanyeshuri basabwe kwitandukanya bakurikije amoko, bakabyanga bamwe bakanabizira.
Ni akarere kandi k’amateka, kuko niko karimo Kageyo, aho umwami Rwabugiri yakiriye umudage Von Goetzen, umuzungu wa mbere wariuje mu Rwanda.
p2 1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste & Mecky Kayiranga/Bwiza.com -Ngororero

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *