Umukandida Paul Kagame yiyamamarije muri Muhanga yakirwa n’abasaga ibihumbi 150 — AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakiriwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 150 mu karere ka Muhanga.

JI

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, Ubwo Umukandida Paul Kagame yageraga kuri Sitade ya Muhanga aho ibihumbi n’ibihumbi byari bimutegerereje yasanzwe n’ibyishimo abatangariza ko abishimiye dore ko babarirwa mu bihumbi bisaga 15o.

Muh1

Mu ijambo yagejeje kuri abo banyamuryango ba FPR ndetse n’abo mu yandi mashyaka yishyize hamwe nayo, yatangaje ko Abanyamuhanga bamunejeje dore ko banivugiraga ko atari amatora ahubwo ari ubukwe.

Agira ati “Ni ubukwe koko, Igikorwa cyo kuya 4 Kanama ni igikorwa cy’ubukwe. Twese tugakomeza kugendera hamwe ntawe dusize inyuma (…), Banyamuhanga murashimishije cyane, ingufu zingana gutya ziri hamwe ntakizinanira, umunsi w’amatora wo nugera uwo ni umurimo woroshye”
.

Yasabye Abanyamuhanga hamwe n’abandi banyarwanda bose muri rusange, gukorera hamwe bakagera kure, ati “Banyamuhanga rero inama ni yayindi, ngirango biratinze, muri iyi myaka iri imbere twubake amashuli, amashanyarazi; abana bacu, ababyeyi , abasaza, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.

Abana bacu bige, buri munyarwanda ashobore kugira umurimo akora, yihaze kandi agerweho n’amajyambere, buri munyarwanda wese agire umutekano, duhahirane n’abaturanyi twese twunguke.

Yagarutse kandi ku mugani ugira uti “iyo mushaka kugera kure mugenda muri benshi, waba ushaka kwihuta ukagenda wenyine”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukandida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda byose babikeneye, kwihuta no kugera kure, akaba asaba buri Munyarwanda kuvana amaboko mu mufuka, arabasaba gukora cyane igihugu kigatera imbere kurushaho.

Ati “Kubera imiterere y’u Rwanda tubishaka byombi, dushaka kwihuta no kugera kure, Turashaka ko Abanyarwanda bose biyumvamo iterambere dushaka”.

Kagame tuzamutore ntiyitangiye intashima:

Iyi ni intero y’umusizi, Francois Niyigaba, wavuze umuvugo wanejeje imbaga aho arata ubutwari Kagame Paul, afatanyije n’Abanyamuhanga bakaba bamutangarije ko atitangiye Intashima.

Abaturage bafatanyine n’umusizi bavuga ko atari amatora asanzwe, bati ahubwo ni Ubukwe, bati “tuzamutora tumwiture ntiyitangiraga intashima, Kagame nayobore iyi manda, muzumva umugore yakoze indege”. Bamwijeje kuzamutora 100%.

Ndabasabye ntihazagire upfa vuba kuko ibyiza biri imbere:

Iyi nayo ni intero ya Mureshyankwano M.Rose, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame, aho avuga ibyiza yagejeje ku Banyarwanda, akizeza ko ibyiza kurusha biri imbere.

Yagize ati “Erega dufite umukandida utandukanye n’abandi, indege zitagira umupilote; mu gihe mu bindi bihigu bazikoresha bica abantu umukandida wacu azikoresha kuduha amaraso, Abantu bo mi Ndiza Rugendabari bakoreshaga amasaha 8 kugera Muhanga, ubu bakoresha isaha 1,… ndabasabye ntihazagire umuntu upfa vuba kuko ibyiza biri imbere, twarabyiyemeje ko tuzatora Kagame 100%”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida Paul Kagame arabikomeza kuri uyu wa 19 Nyakanga, azabikorera ahantu hatatu, Nyabugogo, Kicukiro na Bugesera.

New Picture 5
M2 1 M3 1 M4 1
A6 A7 A8 A9 A10 A11 A12 A13
ing
fin

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *