Urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu (Department of Home Affairs) muri Afurika y’Epfo rwategetswe n’urukiko guha ubuhungiro Umunyarwanda uvuga ko yahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’umugore we nyuma y’uko uru rwego rwari rwaranze kubumuha kubera kutizera impamvu yatangaga zatumye ahunga u Rwanda.
Uwasabaga ubuhungiro, bise izina rya Bwana R (Mr R), yari yitabaje urukiko rukuru rwa Gauteng, I Pretoria, nyuma y’uko urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu rwanze kumuha status y’impunzi muri Afurika y’Epfo we n’umugore we. Aba bashakanye bavugaga ko bahunze u Rwanda kubera ko ubuzima bwabo bwari mu kaga.
Ititaye ku mpamvu batangaga zituma basaba ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, uru rwego rwari rwateye utwatsi izo mpamvu zabo zo gusaba ubuhungiro ruvuga ko harimo “uburiganya kandi bigaragara ko nta shingiro zifite”.
Ngo kubera ko yifuzaga kuba muri Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akaba nta mafaranga yari afite yo gushyiraho abamwunganira Bwana R yajyanye ikibazo cye imbere y’umucamanza Stanley Nyathi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Independent Online (IOL) rwo muri Afurika y’Epfo ivuga.
Bwana R yasabye urukiko ko rwakongera kwiga dosiye ye kandi rugatesha agaciro icyemezo cy’urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cyo kubima status y’impunzi, kandi ikibazo cye kigasubizwa muri uru rwego kigasubirwamo.
Yasobanuriye urukiko ko ababyeyi be bahunze u Rwanda mu 1959, Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye mu 1994 bagataha bavuye muri Uganda, arangije amashuri yisumbuye yinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Yavuze ko yoherejwe mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard), ariko ngo kubera ibibazo bya politiki (bitavuzwe) byari mu gihugu icyo gihe ngo abagize uyu mutwe wa Republican Guard bose basabwe kugaragaza uwo bafitanye isano waba utavuga rumwe n’ubutegetsi.
“Gutangaza ko ufite mwene wanyu wahunze kandi arwanya Perezida Kagame bivuze ko uzakoreshwa mu gushakisha no kumwica cyangwa kumushimuta”. Yasobanuye ko kutamenyekanisha umuvandimwe utavuga rumwe n’ubutegetsi byagiraga ingaruka zikomeye.
Muri Mata 2014, ngo Bwana R yamenye gahunda yo gushimuta umwe mu basirikare barinda umukuru w’igihugu, witwa Private Shyaka Alex. Ngo Private Shyaka yari amuzi kandi kubera iyo mpamvu, yamubwiye gahunda ihari, arahunga.
Yakomeje asobanura ko nyuma y’ukwezi kumwe, Bwana R yashimuswe, apfutswe mu maso, ajyanwa ahantu hatazwi kandi akorerwa iyicarubozo akekwaho kuba yaramenyesheje Private Shyaka ko yendaga gushimutwa.
Yabwiye urukiko ko umukozi mugenzi we utarashoboraga kwihanganira iyicarubozo yemeye abeshya ko ari we wariye urwara Alex ko ari hafi gushimutwa. Nyuma y’uku “kwatura”, ngo bararekuwe.
Ngo kubera ubwoba bwo gukomeza gutotezwa, Bwana R yagiye mu buhungiro muri Uganda aho umugore we yamusanze nyuma n’umuhungu wabo w’imfura.
Muri Uganda yari yariyemeje kudasaba ubuhungiro kuko ngo bitari byiza kubikora.
Ngo yaje guha ruswa umuntu kugirango abone pasiporo ya Uganda mbere we n’umuhungu we, bahita berekeza muri Afrika y’Epfo aho yasabiye ubuhungiro.
Bwana R yavuze ko abazwa umupolisi yamubajije “ikindi afite uretse inkuru ye gusa”. Yasobanuye ko iki kibazo yagisubiyemo asa nk’umusaba ruswa, ariko akavuga ko afite ukuri gusa ku itotezwa rye.
Nk’uko avuga, ngo umupolisi yahise amubwira ati “genda uvuge iyo nkuru utekereza ko yakwemerwa , tuzareba aho izakugeza”.
Ibazwa ngo ryamaze amasaha umunani kandi yabazaga ahanini uburyo yava mu kaga kavugwa yavugaga ko arimo. Nyuma yahawe uruhushya rwo gusaba ubuhungiro, rushobora kongerwa nyuma yukwezi.
Ariko amaze kuvugurura urwo ruhushya, yahawe indi nyandiko yo gusinya yavugaga ko ubusabe bwe bwa status y’impunzi bwanzwe kubera ko ari uburiganya.
Bwana R yabwiye urukiko ko yarenganijwe kubera ko nyuma yo guhatwa ibibazo, abayobozi bananiwe gukora iperereza ku kibazo cye muri Uganda.
Yavuze ko yatanze amakuru yanditse ku byerekeranye na Guverinoma y’u Rwanda.
Umucamanza Nyathi yavuze ko ku bwe ko uru rukiko ruri mu mwanya mwiza wo gufata icyemezo kuko rufite amakuru yose imbere yarwo. Usaba ngo yatanze ibimenyetso birimo amashusho yerekana uruhare rwe mu gisirikare mu Rwanda, amashuri yize n’indangamuntu.
Umucamanza yavuze ko byaba ari uguta igihe gusubiza ikibazo mu rwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu.
Yavuze ko urebye imvugo yakoresheje mu mpapuro imbere y’uru rukiko, uru rwego rusa nk’urwishyizemo ko ibyo uyu Munyarwanda yavugaga atari ukuri.
Umucamanza yavuze ko umupolisi wabajije Bwana R yakagombye kuba nibura, yarahamagaye uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi akabona amakuru ajyanye n’ibibera mu Rwanda mbere yo kwanga byimazeyo ubusabe bwe.
Urukiko rero rwategetse urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu guha Bwana R n’umuryango we status y’impunzi.
Ni kenshi Abanyarwanda bamwe bifuza kuba hanze cyangwa abafite ibyaha bakoze bahunga ubutabera bagiye bitwaza impamvu yo kuvuga ko bari mu kaga mu gihugu bagahimba inkuru zabafasha guhabwa ubuhungiro, aho uheruka ni umutoza David Rumanzi uherutse gutorokera mu Bufaransa mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.
Ubwo Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 ibarizwa muri Academy ya Paris Saint Germain (PSG) ikorera mu Karere ka Huye yerekezaga mu Bufaransa mu Gikombe cy’Isi gihuza bene ayo marerero “PSG Academies World Cup”, mu 2022, uwari umutoza wayo Rumanzi David yahise atoroka.
Rumanzi David yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi ariko agira ikibazo cyo kubibona bituma atangira kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Izo nyandiko zaje gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe zigiye kohererezwa Rumanzi ngo azazifashishe.


