Maroc yatsinze Afurika y’Epfo mu matora yo kuyobora Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa Muntu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Maroc yatsinze Afurika y’Epfo mu matora yo kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu nyuma yo guterana amagambo Afurika y’Epfo, amateka y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Maroc atemerera iki gihugu kuyobora uru rwego.

Umukandida wa Maroc, Ambasaderi Omar Zniber, yabonye amajwi 30, naho uwo bahanganye muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Mxolisi Nkosi, abona 17 mu matora yakozwe mu ibanga i Geneve.

Mbere y’amatora, Nkosi yatangarije Reuters ko Maroc ari “ari ikinyuranyo cy’icyo akanama gahagarariye” kandi avuga ko gutora iki gihugu bizahungabanya icyizere cyari gifitiwe aka kanama k’uburenganzira bwa muntu.

Maroc na yo yashinje Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bya Afurika kubangamira imbaraga yashyize mu gushaka kuyobora aka kanama.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Maroc yagize iti: “Itorwa ry’ubwami, ryashyigikiwe n’ibihugu byinshi ku Isi nubwo Algeria na Afurika y’Epfo byashyize imbaraga mu kubirwanya, byerekana icyizere cyatewe n’ibikorwa byo hanze bya Maroc …”

Aya matora ngo yagaragaje amakimbirane adasanzwe mu itsinda rya Afurika ryari ritahiwe kuyobora akanama kagizwe n’abanyamuryango 47.

Aya makimbirane ashingiye ku kuba Maroc ikomeje kwemeza ko Sahara y’Iburengerazuba ari intara ya yo, aho umutwe wa Polisario ushyigikiwe na Algeria uharanira ubwigenge bwa yo. Maroc yahakanye ibirego byo guhohotera abatavuga rumwe na yo hariya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *