Mu gihe gitambutse mu nkuru zijyanye n’amatora yagiye aba ku isi dufatiye nko ku byabaye mu mwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubufaransa havuzwe iby’uko hari ibihugu by’amahanga ya kure byaba byarashoboye kwinjirira serivisi zitegura amatora maze zigahinduramo byinshi byanatumye ibyayavagamo bikemangwa.
Ni muri urwo rwego ikinyamakuru Bwiza.com twegereye Mike Shima Senga umukozi ushinzwe serivisi y’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora [ Information Technology Department ] ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, maze adutangariza byinshi benshi bakomeje kwibaza kuri iyi ngingo y’umutekano w’ububiko bw’amakuru yose muri Komisiyo y’amatora mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bwiza.com :Twumvise ibyavugwaga by’ibihugu by’amahanga kwivanga mu matora y’ibindi, urugero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu matora aherutse mu mwaka ushize wa 2016. Ese muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda mwiteguye gute guhangana n’ibyo bibazo?
M. Shima S. :Murakoze, twebwe muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora natwe iyo tumaze kwiga uko ahandi bigenda kandi ko ahandi bishoboka, tubyigaho, noneho natwe tugafata ingamba.
Ingamba rero zarafashwe ku buryo tutababwira ko …twiteguye ijana ku ijana ariko twaba turi ku rwego rwa 95 cyangwa 98 ku ijana turi tayari kugirango duhangane n’ibitero bishobora kuza.
Kuko nkuko twabigenje dufite ubumenyi buhagije mu rwego rwa tekinike, hari uburyo buhari busanzwe ducunga amakuru yacu…
Dufite uburyo duhindura amajambo y’ibanga [ Passwords ] tukanareba niba hari ababa bashaka kwinjira n’aho banyura niba hari ababa bashaka gutera ikoranabuhanga ryacu.
Twashyizeho ikipe y’abakozi bahagije bashinzwe kureba imikorere n’umutekano w’aho tubika amakuru hamwe n’abagenderera serivisi z’ikoranabuhanga zacu, ubwo rero ibyo byose iyo tugiye tubisesengura tukabishyira hamwe dusanga duhagaze neza.

Bwiza.com :Niba atari ibanga haba hari ibitero by’abantu bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya interineti mwagabweho mukabisubizayo ?
M.Shima S. : Ubundi umuntu yakavuze ko habayeho ibitero ari uko byabaye successful [ byashoboye kubaho ] byageze ku ntego byashakaga aho niho twakwemeza ko igitero iki cyangwa kiriya cyabaye.
Ubu twebwe nta gitero twari twagira, twavuga ngo amakuru yacu yabuze [ Datas ]cyangwa ngo Lisiti y’itora yabuze ntabiraba.
Ariko tujya tubona abantu bashaka kwinjira baturutse hanze y’igihugu tuvuge ….bya kure tukibaza impamvu…bidusaba gukora ubucukumbuzi.

Gusa tubibonera ku buryo ushaka kwinjira yanyuzemo yifashishije interineti kuko n’ubusanzwe iyo umuntu agusuye ashobora gukomanga ukamukingurira ariko hari undi uba ubona ashaka gusimbuka cyangwa kunyura mu cyanzu.
Natwe tubamenyera ku buryo rero bamwe baba bakoresheje bashaka kugera ku makuru ari mu bubiko bwacu kuko ubusanzwe haba hari inzira zemewe n’amategeko umuntu yakabajije amakuru akeneye kumenya kandi akayahabwa mu gihe cya ngombwa.
Kugeza ubu monitoring zirakorwa tukabona abagerageza ariko nta gitero cy’ikoranabuhanga twari twabona, gusa bagerageza kwinjira tukabakumira.
Bwiza.com :Umuntu iyo areba abakozi hano muri Serivisi y’Ikoranabuhanga umuntu abona buri wese ahugijwe n’akazi kenshi bamwe kuri telefoni mwitaba ababahamagara abandi mwakira abiyiziye imbonankubone ,mbega aka kazi mubasha kukanoza mute mu bwinshi bwako ?
M. Shima S. : Murakoze, ubundi tubayeho kugirango dutange serivisi inoze …
Ubu hari ikipe twashyizeho ikora nka Call Centre abandi rero bidashobotse kubera ko baba ari benshi cyane, abantu banashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bundi nka SMS cyangwa bagakoresha urubuga rwa Whatsapp kuri numero dukunze gutanga ubusanzwe bajya banahamagara.
Icyo buri wese asabwa ni ukuzuzaho aho yifuza gutorera Akarere Umurenge Akagari n’Umudugudu kandi buri wese akanongeraho amazina y’ababyeyi kugirango hatagira undi bahuza cyangwa hakaba ababa bakoresha indangamuntu bari barataye bakaza gufata izindi hanyuma ariko bakajya bakomeza kuzikoresha zombi kandi hari iyamaze kuvanwa mu ikorana buhanga rya serivisi z’indangamuntu.
Ikindi kandi n’uwashobora kugera hano ku cyicaro gikuru dufite ikipe y’abantu bagera kuri 20 baba biteguye gufasha uwari wese watugana ni ikintu kidafata n’amasegonda tugahita tukwimura ugataha ukisubirira mu mirimo yawe.
Bwiza.com :Ese ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yatanze itariki ntarengwa ko ari kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017 ubu bigahaze bite ?
Kuri ino tariki yo gukora Lisiti ntakuka byo bigenwa n’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika ko mbere y’uko itariki y’amatora igera habura ibyumweru bibiri hakorwa iyo lisiti ntakuka.
Tuzi ko itora rizaba itariki 3 Kanama uyu mwaka ku bazatorera mu mahanga no ku itariki ya 4 Kanama ku bazatorera mu gihugu imbere.

Ubungubu kubera ubusabe bw’abantu bakiri benshi bashaka kwiyimura cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali ubona basa n’aho benshi ariyo bagikanguka byabaye ngombwa ko rero dukomeza gukora kugeza ejo (itariki 19 Nyakanga) saa sita z’amanywa niho tuzahagarika izo serivisi zose.
Ibyo bizakorwa kugirango tubashe kubona icyo dutangariza amahanga yose ku bijyanye n’umubare na lisiti ntakuka y’abazitabira amatora nyakuri.
Icyo gihe tumaze kubona lisiti ntakuka y’abiyandikishije ninabyo bishingirwaho hagira ibindi bikorwa biteganijwe gukorwa.
Bwiza.com : Murakoze ku kiganiro muhaye Bwiza.com tubifurije imirimo myiza.
M. Shima S. : Murakoze namwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Byakusanyijwe na David Marshall Eugene /Bwiza.com


