Urukuko rwisumbuye rwa Lubumbashi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rurasuzuma ubujurire bwa Moà¯se Katumbi ku bijyanye n’igifungo cy’imyaka 3 yakatiwe muri Kamena 2016 ku gukoresha inyandiko mpimbano.
Kuri uyu wa kabiri washize, Katumbi yanze abacamanza 29 muri 30 bagize urwo rukiko rwa Lubumbashi. Arasaba ko urwo rubanza ruburanishwa n’urundi rukiko nkuko Radio Okapi ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bunganizi mu mategeko ba Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Me Jean-Joseph Mukendi ati « Katumbi ntari mu gihugu yumvise bamubwira ko urubanza rwe ruri ku wa gatatu. Ku ruhande rumushyigikiye ruzahagera rurebe ko amategeko yubahirizwa no kugira ngo ruharanire ko rucibwa mu mucyo. »
Katumbi ari mu Bubiligi aho yagiye kwivuza guhera muri Gicurasi 2016. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu atari mu gihugu kubera ibyaha ashinjwa byo gukoresha ibyangombwa bihimbano akigarurira inyubako itari ye.
Tariki ya 29 Kamena, parike nkuru ya Congo yavanyeho uruhushya yari yahaye Katumbi muri Gicurasi 2016 rwo kujya kwivuza mu mahanga, kugirango atahuke mu Rwanda akemure ibibazo akurikiranyweho.
Katumbi avuga ko ibyaha ari gushinjwa ari ibihimbano bigamije kumubuza kwiyamamariza kuyobora Congo, dore ko yari yatangaje ko azahatanira uwo mwanya ku ruhande rw’abatavuga rumwe na leta. Ashyigikiwe kandi n’ibihugu n’imiryango itandukanye ikomeye ku Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


