Umuhanzi Jose Chameleone, kuri uyu wa 17 Nyakanga, ari mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV The Beat, yatunguye abantu kubera ibyo yatangaje avuga ko nareka umuziki azajya gukora ubworozi bw’inyamaswa.
Uyu muririmbyi ubwo yabazwaga icyo azakora mu hazaza he, anabazwa gahunda afite mugihe azaba atagikora umuziki, yavuze ko mubuzima bwe yikundira inyamaswa ko nareka muzika azahita yinjira mu bworozi bw’ inyamaswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “Mfite urukundo rwinshi rw’ibidukikije, rero igihe kimwe ubwo nzaba mpagaritse umuziki, akokanya nzahita njya mu bworozi bw’inyamaswa, uretse no gutegereza ko icyo gihe kizagera, ndanabikora mfite urwuri rw’inyamaswa, nibyo nzakomeza rero”.
Chameleone kandi ni umuhanzi ufite ubutaka bunini mu bice bitandukanye bya Uganda, ahenshi muri ho akaba ahakorera ibikorwa by’ubuhinzi.
Uyu muhanzi amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘’Mshamba’’, akaba yanijeje abakunzi be ko agiye kongera gukora umuziki ku buryo buhoraho nk’uko yabikoraga na mbere.
Umva indirimbo Sweet Banana ya Chameleone hano

Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com
Â


