Ingabo za mbere za MONUSCO zizava muri RDC muri Mata 2024

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, umuyobozi wa MONUSCO yavuze ko ingabo zigera ku 2000 zabo zizava mu turere tw’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera za Mata mu cyiciro cya mbere cyo kuvana ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje ko ubutumwa buzarangira mu Kuboza nyuma y’icyifuzo cya Perezida wa Felix Tshisekedi muri Nzeri cyo kwihutisha icyurwa ry’ingabo zari zimaze imyaka isaga 20 muri RDC.

Kugeza ubu ingabo zigera ku 13.500 za MONUSCO, zasimbuye izindi z’Umuryango w’Abibumbye zabanje mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo gufasha guhosha ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cya Afurika yo hagati, aho imitwe yitwaje intwaro irwanira ubutaka n’umutungo kamere.

Ariko muri iyi myaka micye ishize, ukuhaba kwazo kwarushijeho kwamaganwa na rubanda runenga izi ngabo ruvuga ko zananiwe kurinda abasivili imitwe yitwara gisirikari, bituma haba imyigaragambyo isaba ko zibavira mu gihugu.

Umuyobozi w’ubwo butumwa, Bintou Keita, yagize ati: “Dufite ingabo 13.500 zemewe n’akanama gashinzwe umutekano, guhera ku itariki ya 30 Mata, nibitangira, tuzagera ku 11.500”.

Icyiciro cya mbere mu byiciro bitatu byo gucyura ingabo kizatangirira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Keita akomeza avuga ko ibirindiro 14 bya MONUSCO muri iyo ntara bizafatwa n’inzego z’umutekano za Congo.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nyuma zizava mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu byiciro bikurikira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo, Christophe Lutundula, yatangarije abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa ko biteganijwe ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zizaba zavuye muri Congo zose bitarenze itariki ya 31 Ukuboza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *