Imiti igabanya ubukana hari abayiha amatungo, abayishyira ku bisebe n'abakayigurisha abandi !!

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage baravuga ko hari abafata imiti igenewe abanduye virusi itera Sida bakayiha amatungo yarwaye, mu gihe abandi bayishyira ku bisebe hakaba hari n’abayigurisha abandi, ibi bikorwa byose ngo ntibikwiye kuko byagira ingaruka kandi iba yatwaye akayabo.

Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ngo igura miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ku ihabwa umuntu umwe ku mwaka, mu Rwanda hari abasaga ibihumbi 180 bahabwa iyo miti, dore ko kuri miliyoni zigera kuri 12 z’Abanyarwanda, abagera kuri 3% banduye iyo virusi,kandi amabwiriza mashya y’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima(OMS) agenderwaho kuri ubu mu Rwanda n’uko buri umwe wese ufite ubu bwandu yahita atangizwa iyo miti.

Nubwo bimeze gutyo ariko ngo hari bamwe bafata iyo miti bakayigurisha ku bandi batahawe inama na muganga ndetse ngo banasuzumwe niba itabagiraho ingaruka.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, abaturage batandukanye batanze ibitekerezo babajije ibi bibazo nuko Minisiteri y’Ubuzima yahangana nabyo.

Uwitwa Damien wo ku Kicukiro yavuze ko azi neza ko hari abafata iyi miti kwa muganga bakajya kuyigurisha abandi .

Ati« Hari abandi bantu bafata iyo miti ntibayikoreshe nkuko bikwiriye ahubwo bakayigurisha na bandi banze kujya kwa muganga kwipimisha ngo barebe uko bahagaze, baba baragiyeyo bakabwira uko bahagaze ntibasubireyo ngo bakurikize gahunda za muganga, ahubwo bakaza kuyigura mu baturage ahongaho. »

Akomeza avuga ko ari imbogamizi ku buryo uwashobora kubikurikirana yabirwanya, ufashe umuti akamenya ko ari uwe atagomba kuwugurisha undi.

Iyo uyu muturage avuga kandi ngo si ikinyoma, ati « Ayo makuru nayo narayakurikiranye cyane nyahagazeho. »

Undi watelefonnye muri iki kiganiro yavuze ko amakuru azi neza, mu Murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara hari abafata iyi miti bakayiha amatungo arwaye ; ayo ni ihene, inka n’ingurube yarwaye muryango na rushe.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambanga mu myifatire n’imyitwarire mu ishami ryo kurwanya Sida muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr Nyirinkindi Aime Ernest , yavuze ko bimwe muri ibyo bibazo atari abizi bibaye hari aho bikorwa bidakwiye kuko imiti igenewe abantu atari amatungo, abayihabwa kandi ngo babanza gusuzumwa ngo bahabwe ijyanye n’ubuzima bwabo.

Avuga ko batari babizi ko ibyo bikorwa gusa ngo hari isesengura bigeze gukora mu mavuriro baganira n’abaturage n’abaganga, bashaka kumenya impamvu hari abahabwa iyo miti batayinywa neza. Icyo gihe ngo basanze hari abafata imiti ntibayinywe bakayigurisha kuko bashaka kubonamo amafaranga y’indoke.

Ati « Umurwayi uri muri gahunda y’abahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, mbere yo kuyihabwa akorerwa ibizamini hakarebwa imikorere y’impyiko n’umwijima we niba iyo miti itazagira ibibazo ku mubiri w’uyinywa. »

Akomeza avuga ko abayihabwa baba basuzumwe urwego runaka rw’imiti bahabwa, kuko ngo ishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batakorewe ibizamini.

Urugero atanga ni uko ngo hari abo igiraho ingaruka ikabatwika, ku buryo bamera nk’umuntu washyizwe mu ngunguru y’amavuta.

Abantu kandi ngo ntibari bakwiye gutinya kwipimisha kuko mu gihugu muri murenge harimo ikigo nderabuzima bakwipimishaho bagakurikiranwa, imiti akayihabwa ku buntu batayiguze.

Ati “ Urayigura utazi imikorere y’igipimo cy’ubuzima bwawe, ntuzi uko impyiko zawe zihagaze, ntuzi uko umwijima wawe uhagaze, ishobora kukwangiriza kurushaho, ahubwo icyiza nuko wipimisha basanga waranduye ugahabwa; ubujyanama, serivisi nawe zikugenewe n’imiti ijyanye nuko umubiri wawe ukora.”

Iyo miti kandi ngo ntawemerewe kuyandikirwa na farumasi kuko bitari mu nshingano zazo.

Ati « Hari ibizamini dukora mbere yo guha umuntu iyi miti kuko hari iyo bashobora kumuha batabimukoreye ugasanga imwangije zimwe mu ngingo nk’impyiko, umwijima. Ibyo bizamini muri farumasi ntabwo babikora.”

Abafata iyo miti bakayiha amatungo, nabyo ngo ntabwo byemewe nubwo ngo icyo kibazo atari akizi.

Ati “ Abagurisha imiti ngo ijye kuvura amatungo ni ikibazo kijyanye n’imyumvire, no kudaha agaciro iyo miti.”

Akomeza avuga ko iyo miti igamije gufasha abantu itagenewe amatungo, kuko ngo hari ubushakashatsi bukorwa mu rwego rwo kuvura abantu n’urwo kuvura amatungo, kandi ko iyo miti yakoreshejwe bitewe n’ubwakozwe ku bijyanye no kuvura abantu.

Akomeza agira ati « Nabwira ababikora , abayigura ngo bayivurishe amatungo barimo barahemuka, barahemukira Abanyarwanda, barimo barahemukira igihugu, kuko sinizeye ko iyo miti koko ivura ayo matungo kandi ni imiti iba yatanzweho amafaranga menshi cyane pe, ku buryo umuntu umwe, kugira ngo abone imiti ku mwaka Minisiteri y’Ubuzima imutangaho amafaranga hafi miliyoni 5. Amafaranga nk’ayongayo usanga n’uyigurisha bamuha n’ubusa amafaranga adafatika. »

Abafata imiti bakajya kuyigurisha “ ndabinginze ubuzima bwabo barimo bashyira mu kaga. Abantu tugira bicwa n’icyorezo cya Sida, ni ba bantu nk’abongabo bafata imiti bakajya kuyigurisha cyangwa se ntibayinywe neza, nibo bajya mu bitaro baramaze kurwara igituntu, hari n’izindi ndwara zikomeye cyane bandura.”

Abo kandi ngo bafatwa n’izo ndwara zerekana ko ubwirinzi kamere bwacitse intege cyane ku buryo ajya mu bitaro arembye kuko atanyweye imiti.

Uku kibazo cy’uwitwa Niringiyimana Emmanuel wavuze ko babihonda bakabishyira ku gisebe. Ibyo nabyo ngo sibwo kuko uburyo bwo kuvura igisebe ngo si ugushyiraho ibinini, ikindi nuko gushyiraho imiti itabigenewe ari amakosa, kuko ngo gikizwa n’ubwirinzi kamere.

Dr Nyirinkindi akomeza avuga ko iyo miti idapfa gutangwa , kuko ngo itangwa n’abaganga babihuguriwe, ku buryo n’ibigo nderabuzima bya leta babanza kubiha uburenganzira bwanditse bwo gukora iyo gahunda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *