Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje urutonde ndakuka rw’abemerewe gutora mu matora ya perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.
Urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, nyuma yuko Abanyarwanda bahawe igihe cyo kwikosoza no kwiyandikisha kuri lisiti y’itora dore uko imibare y’abazatora iteye.
Abazatora bose hamwe ni 6,897,076. Abagore bangana na 54% by’abagabo. Iyi mibare igaragaza ko abagore ari miliyoni zisaga eshatu n’ibihumbi 700 , umubare wose ni 3,723,119. Ab’igitsina gabo basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 130, ni ukuvuga ko bahwanye na46% bangana na 3,170,957.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubyiruko rujya kungana n’umubare w’abagabo bazatora ni ukuvuga ko rugera kuri 45% bangana na 3,131,782.
Komisiyo y’Amatora mbere yateganyaga ko Abanyarwanda basaga 6 888 592, ari bo bazitabira aya matora, ni ukuvuga ko umubare yateganyaga wiyongereyeho gato . Umubare w’abazatora bwa mbere nabo buri mwaka bagera ku bihumbi 250.
Amatora ya 2003 yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 3,900,000.
Muri aya matora Leta y’u Rwanda izakoreshamo ingengo ingana na 95% by’amafaranga yishatsemo aturuka imbere mu gihugu; ni ukuvuga ko inkunga iturutse hanze iba ingana na 5%. Iyo ngengo yariyongereye kuko mu 2003, u Rwanda rwishatsemo 63% by’amafaranga yakoreshejwe. Kuba ubu bigeze kuri 95% ngo ni intambwe yatewe igora ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Amafaranga azifashishwa muri iki gikorwa asaga miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko ugereranyijwe y’ayifashishijwe muri 2010, ay’a 2017 azaba yagabanutseho miliyoni zigera kuri 500.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


