Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko nta muntu wigeze abuzwa guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Jeune Afrique iri mu gifaransa ifite umutwe ugira uti: « Rwanda, Louise Mushikiwabo : ‘ Personne n’est empàªché de se présenter à la présidentielle ‘ ugenekereje mu kinyarwanda igira iti: Rwanda, Louise Mushikiwabo « Nta muntu wigeze abuzwa guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika» iki kinyamakuru kigaragaza ibyo uyu muyobozi umaze imyaka 8 ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga avuga ku bijyanye no guhatanira umwanya wa Perezuida wa Repubulika mu Rwanda.
Mushikiwabo akomeza avuga ku bijyanye n’ivugururwa ry’itegeko nshinga ryabaye mu mwaka w’2015, ndetse ko Perezida Kagame ari we uri ku rwego rwo kuba Perezida Wa Repubulika mu Rwanda.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muyobozi uvuga icyongereza neza nk’uko avuga igifaransa yagiranye ikiganiro nacyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri icyo kuganira yabajijwe uko abaterankunga b’u Rwanda bazafata kuba Perezida Kagame yakongera kuyobora u Rwanda nyuma yuko itegeko nshinga rivuguruwe rikamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Mushikiwabo ati «Ibihugu bimwe byerekanye ko bitabyishimiye, ariko buri gihe ntekereza ko tugomba gukora ibijyanye n’amahitamo yacu, kabone n’ubwo byatuma hari abanenga icyo cyemezo. »
Yakomeje avuga ko abayobozi b’ibihugu by’i Burayi byakolonije Afurika bafite ibyo bakibeshyaho.
Ati « Batekereza buri gihe ko bafite ijambo kuri Afurika … »
Akomeza avuga ko demokarasi ari ikibazo hirya no hino ku Isi ndetse no muri ibyo bihugu bikomeje gutegeka ibihugu bya Afurika icyo bikwiye gukora.
Ku bijyanye n’umubare w’Abanyarwanda benshi batoye yego muri referendum, niba bivuga ko Abanyarwanda bakunda Kagame cyangwa bashyizweho igitutu. Mushikiwabo ati: « Oya, Perezida Kagame arakunzwe cyane, kandi igihugu cyahisemo uburyo bw’ubwumvikane. Guhangana muri politiki nta mwanya bifite. Icyihutirwa ni ukongera kubaka igihugu.»
Icyo gihe bamubajije impamvu nta we utavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu bahatanira umwanya wa perezida. Yahise ababaza umunyamakuru icyo ashatse kuvuga avuga « opposant », ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura utavuga rumwe n’ubutegetsi . Umunyamakuru ati « Uri mu ishyaka ritari muri Guverinoma » ?
Mushikiwabo yamusubije ko abanyaburayi aribo bazanye igitekerezo cya opozisiyo. Atanga ingero ko mu gihe cya referendum, bamwe bagiriye u Rwanda inama yo kwifashisha uburyo bwo gushyiraho ubuyobozi witeguye kuzagaruka ukabusubirana. Uburyo bwiswe Poutine-Medvedev, bwasanishwa n’uko hari kujyaho umuyobozi nyuma Perezida Kagame akaba yari kuzagaruka amusimbura.
Ati « Ese iyo niyo demokarasi ?
Akomeza avuga ko amahitamo yari ay’Abanyarwanda, ndetse ko nta muntu wo muri opozisiyo wari ku rwego rwo kuba Perezida. Ndetse nta muntu n’umwe wabujijwe guhatanira uyu mwanya, ndetse no mu bapadiri.
Bitewe no gukomoza ku ijambo padiri, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabajijwe ku bijyanye na padiri Thomas Nahimana wari watangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda, ariko ngo wangiwe inshuro nyinshi kuza mu Rwanda.
Umunyamakuru ati “ Kuki yangiwe kuza mu Rwanda? »
Mushikiwabo ati « Nk’Umunyarwanda, afite uburenganzira bwo kugaruka mu Rwanda. Uretse ko yafashe ubwenegihugu bw’u Bufaransa, kandi yari kubimenyesha ambasade. Ariko yifashishije urwandiko rw’inzira rw’u Bufaransa asaba viza. Byari bihagije ko acisha ibintu mu mucyo, akavuga ati ‘Ndi Umunyarwanda, ndagarutse. »
Yakomeje asubiramo ko ntawe uri ku rwego rwo kuba perezida, kubera ko nta wigeze wangirwa guhatana muri ayo matora, ndetse yewe n’abapadiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


