Ikibazo cy’inzara irangwa mu nkambi z’impunzi muri Tanzania cyatumye imiryango irenga 3,000 y’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya kuri ubu imaze kwiyandisha ishaka gutahuka.
Urutonde zifuza gutahuka mu gihugu cy’amavukiro rumanitse mu kigo cy’ukuriye iyo nkambi.
Urwo rutonde rugaragaraho imiryango 3,048. Harimo imiryango irimo umuntu umwe cangwa abarenga batandatu, bityo bigatuma abantu bose hamwe bari kuri urwo rutonde barenga ibihumbi 15.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko inzara ariyo yatumye bajya kwiyandikisha ngo basubire mu Burundi.
Nubwo bimeze gutyo ariko, hari n’abandi bavuga ko batarumva ko batekanye mu mitima yabo ku buryo bataha mu gihugu cyabo.
izo mpunzi zisaga 15,000 zafashe ingingo yo gusaba gutaha ziganjemo iziba aho bita muma zone, kuva mu ya 9 kugeza muri zone ya 21.
Ayo mazone akaba ari ayagiyemo impunzi z’Abarundi zahunze kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.
Nkuko bivugwa na bamwe mu bayoboye abandi, muri aba higanjemo abakomeje gushishikariza abandi gutaha kuva bakihagera. ari naho izindi mpunzi zishingira zikeka ko bahunze bafite undi mugambi nk’uko iyi nkuru ivuga. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izi mpunzi zizacyurirwa, aho zizaruhukira n’imfashanyo zizahabwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyi nkambi ya Nduta icumbikiye impunzi 126,000, yasuwe n’abahagarariye ibiro by’umuhuza mu bibazo by’u Burundi, abahagarariye A.U ndetse na EAC.
Aba bakaba baremereye impunzi zose ishaka gutaha ko zizafashwa mu minsi ya mbere nizimara kugera mu gihugu. Abatifuza gutaha nabo bakaba baremerewe kurindwa kandi bizezwa ko nta muntu uzabacyura ku ngufu kuko ari uburenganzira bwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


