Sida yahitanye abasaga miliyoni muri 2016 ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Gahunda ya Loni ishinzwe kurwanya Loni(Onusida,) iratangaza ko abantu basaga miliyoni bishwe na Sida mu mwaka ushize wa 2016, ariko ko hari icyizere ko bagenda bagabanuka.

Muri iyo mibare yatangajwe n’iyi gahunda ku wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga 2017, igaragaza ko hari icyagabanutse kinini ku bicwaga nayo ku mwaka, kuko ngo mu wa 2005 yahitanye hafi miliyoni ebyiri. Icyo gihe hapfuye abasaga miliyoni n’ibihumbi 900.

Umubare w’abanduye virusi itera Sida nawo ngo waragabanutse , ndetse ngo ugenda ugabanuka uko umwaka uhise undi ugataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri uwo mwaka wa 2016, ubwandu bushya bwageze ku bantu basaga miliyoni n’ibihumbi 800.

Onusida itewe impungenge n’abantu bakomeje kwandura icyi cyorezo bo mu Burayi bw’i Burasirazuba n’u Burusiya.

Muri iyi raporo igaragaza ko gusiramura abagabo byagiye bigabanya umubare w’abandura virusi itera Sida mu bihugu bitandukanye.

Loni ifite ingamba zo kugabanya umubare w’abandura Virusi Itera Sida mu mwaka wa 2020, ibicishe mu gutanga umuti ugabanya iyo virusi ku bantu basaga miliyoni 30 ibicishije mu buryo 90—90—90, busobanura ko abagera kuri 90% bagomba kumenya ko banduye iyo virusi, 90% bahabwa imiti ya virusi itera Sida n’ibindi.

Mu Rwanda abagera kuri 3% banduye iyi virusi, abasaga ibihumbi 180 bahabwa iyi miti. Mu Rwanda kandi ubwandu bushya bugenda bugabanuka, dore ko leta y’u Rwanda yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije guhangana n’iki kibazo. abagera ku 5,000 bakaba bicwa na sida buri mwaka.

Muri Gashyantare 2015 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri rusange mu myaka 10 ishize impfu zitewe na SIDA zagabanutseho 80%.

Icyo gihe mu mijyi wa Kigali ubwandu bwari buhagaze kuri 7,3% bukaba buri hejuru ugereranyije no mu zindi ntara aho bwari buhagaze kuri 2,5% mu Majyaruguru, 2,4% mu Majyepfo, 2,1% i Burasirazuba na 2,7% i Burengerazuba.

Icyo gihe byatangajwe ko ikibazo cy’abakora umwuga w’uburaya ari cyo cyahagurukiwe kuko ngo 50% byabo byanduye, bagakomeza gukwirakwiza iyi virusi. Icyo gihe habarurwaga indaya ziri hagati y’ibihumbi 25 na 45.

Icyo gihe kandi byatangajwe ko leta y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya umubare w’abandura ukava ku 5, 669 bakagera ku 1 861 mu mwaka wa 2018.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *